Ikibazo cy’ibyihebe muri Mozambique kimaze gukemuka kuri 80% – Kagame

Perezida Paul Kagame yashimye ubufatanye buri hagati ya Mozambique, ingabo z’u Rwanda n’iz’Umuryango wa Africa y’Amajyepfo, SADC mu kurangiza ikibazo cy’ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Perezida Kagame na Perezida Hakainde Hichilema wa Zambia baganira n’Abanyamakuru (Photo Richard Kwizera)

Kagame yabigarutseho ubwo we na Perezida Hakainde Hichilema wa Zambia bagiranaga ikiganiro n’Abanyamakuru muri Village Urugwiro.

Umunyamakuru amubajije niba imbaraga zashyizwe mu gukemura kiriya kibazo cy’ibyihebe bya Al Shabab muri Mozambique hari umusaruro zatanze, kandi n’ubuzima bukaba bwarasubiye mu buryo.

Perezida Paul Kagame yagize ati “Navuga ko ikibazo mu buryo bunini (bwagutse) cyarakemuwe, turabona impinduka mu mubare w’abantu benshi bari bavuye mu byabo, ubu bagaruka mu ngo zabo bagakomeza imirimo uko bisanzwe.

Ingabo za SADC zagiye mu bice bitandukanye, dufatanyije umutekano n’ituze byaragarutse kubera iyo mpamvu y’ubufatanye mu nzego z’umutekano, n’igihugu cyatwakiriye.

Ubucuruzi n’ibikorwa by’iterambere byongeye gukora uhereye kuri Sosiyete ya Total (ni iy’Abafaransa ikaba icukura ikanacuruza Petrol) yongeye gusubukura ibikorwa byayo, navuga ko 80 ku ijana (80%) by’ikibazo byakemutse, 20 ku ijana (20%) isigaye, ni ibindi bibazo, ariko na byo bigomba gukemuka.”

Abanyamakuru banabajije Perezida Paul Kagame na Perezida Hichilema kuvuga ku bushake Africa ifite bwo gukoresha amafaranga y’ibihugu aho guca ku Idolari kugira ngo ibihugu bikorane ubucuruzi n’ishoramari.

Iki gitekerezo cyagaragajwe na Perezida wa Kenya, William Ruto, yaba ari Perezida Hichilema na Perezida Kagame bagaragaje ko bagishyigikiye.

- Advertisement -

Gusa Perezida Paul Kagame avuga ko hakiri ibigomba gukorwa kugira ngo Africa ihahirane bidasabye ko hazamo idolari.

Mu myaka 15 cyangwa 20 ishize ibyo ngo byari byavuzwe, ariko ntibyashyirwa mu bikorwa, Kagame akavuga ko bisaba ubushake bwa politiki kugira ngo bigerweho.

U Rwanda na Zambia byiyemeje ko umuturage uzajya ujya muri kimwe muri ibi bihugu azajya asaba Visa ageze ku kibuga cy’indege.

Umunyamakuru yabajije impamvu ahubwo Visa zitavaho, abantu bakajya muri Zambia cyangwa mu Rwanda ntazo basabwe.

Perezida Kagame yamusubije ko gusabira Visa ku kibuga cy’indege, ari intambwe ikomeye, kuko bivuze ko uzaba wemerewe kujya aho ushaka kujya, yenda ku kibuga cy’indege ukayihabwa (Visa) kugira ngo bamenye ko wahageze babike amakuru, cyangwa ubashe gusora amafaranga make.

Gusabira Visa ku kibuga cy’indege, yavuze ko byakemuye ikibazo cyo gutinda umuntu yiruka mu nzego zitandukanye ashakisha Visa (Bureaucracy).

Kagame yanavuze ko bishobora kuzakemuka ibyo gukuraho Visa ku batuye Africa bajya mu bihugu byabo, ari uko ibindi bibazo byo gukorera hamwe kwa Africa bikemutse, umuntu akajya atembera adasabwe Visa, gusa ngo bigenda gake harasabwa ko byihutishwa.

Perezida Hakainde Hichilema wa Zambia yageze mu Rwanda ku wa Kabiri, yaraye asangiye ku meza amwe na Perezida Paul Kagame, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu asura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, biteganyijwe ko mbere yo gusoza uruzinduko rwe kuri uyu wa Gatatu nimugoroba, asura ibikorwa bitandukanye i Kigali.

UMUSEKE.RW