Impamvu zikomeye zatumye Shema arekura ubuyobozi wa AS Kigali

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Hakomeje kwibazwa impamvu zaba zatumye uwari umuyobozi wa AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice yegura ku nshingano zo gukomeza kuyibera umuyobozi, ariko hakavugwa amikoro muri iyi kipe.

Shema Ngoga Fabrice yahisemo kurekura inshingano zo kuyobora AS Kigali

Ku wa Mbere tariki 5 Kamena 2023, ni bwo hamenyekanye inkuru y’isezera ry’uwari Perezida wa AS Kigali. Shema yasezeye kuri izi nshingano abicishije mu ibaruwa yandikiye Abanyamuryango b’iyi kipe.

Ababonye ibaruwa yanditswe n’uyu muyobozi, basigaye bibaza icyaba gitumye ananirwa kwihangana nyamara ikipe yari imaze kubaka igitinyiro.

UMUSEKE wamenye impamvu zikomeye, zatumye Shema Ngoga Fabrice asezera kuri AS Kigali yari iherutse gukomanga ku matsinda ya CAF Confederation Cup mu myaka ibiri iheruka.

Gushora amafaranga menshi wenyine mu kipe!

Mu myaka ine n’igice yari amaze muri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, Shema yashoyemo amafaranga menshi kandi ataragarutse. Uyu muyobozi yazamuye uduhimbazamusyi tw’ikipe ndetse n’imishahara. N’ubwo ibi byose yabikoze, nta bwo Umujyi wa Kigali wo wigeze wongerera Ingengo y’imari iyi kipe.

Gutereranwa n’abafatanyabikorwa!

Amakuru avuga ko, Umujyi wa Kigali uherutse kubwira ubuyobozi bwa AS Kigali ko butiteguye kuzamura Ingengo y’imari bugenera iyi kipe. Nyamara abayobozi b’ikipe bo bagaragazaga ko ikipe yakomwe mu nkokora no gusohoka mu marushanwa Nyafurika.

Amakuru yandi UMUSEKE wamenye, ni uko uyu mugabo afitiwe n’Umujyi wa Kigali, ideni rya miliyoni 180 Frw y’imishahara y’amezi atandatu aherutse gutanga avuye ku mufuka we.

- Advertisement -

Gutenguhwa n’abatoza!

Kuva yafata ubuyobozi bwa AS Kigali, Shema yakoranye n’abatoza batandukanye ariko bose nta n’umwe urahesha ikipe igikombe cya shampiyona nymara hashorwa umurengera w’amafaranga.

Abakurikiranira hafi uyu mugabo, bavuga ko yaciwe intege cyane no kutabasha kubona byibura igikombe cya shampiyona nyamara yaraguze abakinnyi beza barimo Hakizimana Muhadjiri, Bayisenge Emery, Niyonzima Olivier, Ndayishimiye Eric, Bishira Latif, Karisa Rashid, Hussein Shaban Tchabalala n’abandi.

Kutabona igikombe cya shampiyona, byagiye bituma muri iyi kipe habamo impinduka mu batoza ariko nanubu byabaye iyanga mu kubona igikombe cya shampiyona.

Ikindi cyaciye intege uyu muyobozi, harimo kugurirwa abakinnyi b’abanyamahanga bahenze ariko batigeze batanga umusaruro bifuzwagamo n’ikipe.

Umwanya muto wo kugenera ikipe!

Shema ubwe mu ibaruwa yanditse asezera, yivugiye ko yabikoze ku mpamvu ze bwite. Ibi bigasobanura ko we abona atari akibashije kubonera ikipe umwanya uhagije.

Ibi byose biri mu byatumye uyu mugabo afata icyemezo cyo kurekura inshingano zo kuyobora AS Kigali. Yayisigiye ibikombe bibiri by’Amahoro na bibiri bya Super Coupe. Ibi byose avuga ko abyishimira.

Abasesengura umupira w’amaguru mu Rwanda, bavuga ko iyi kipe idafite Shema bishobora kuzayigiraho ingaruka mbi ikaba yanatakaza abakinnyi bakomeye ifite ubu.

Ibaruwa ya Shema Ngoga Fabrice warekiye inshingano zo kuyobora AS Kigali

UMUSEKE.RW