Impunzi zituye i Muhanga zirasaba aho guhinga kugira ngo zihangane n’inzara

Impunzi z’Abarundi  zituye mu Mujyi wa Muhanga, zifuza ko Leta izitiza ibisigara byo guhinga kubera ko ubushobozi bafite butabemerera guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku Isoko.

Bifuza guhabwa ubutaka bahingaho kugira ngo batabera umutwaro Igihugu cyabakiriye

Bamwe muri izi mpunzi bavuga ko bavuye mu Gihugu cyabo cy’uBurundi mu mwaka wa 2015 igihe habaga imvururu mu matora y’Umukuru w’igihugu icyo gihe bahungira mu Rwanda.

Bavuga ko bakimara kugera mu Rwanda bakiriwe neza, ariko bigira inama yo gutura i Muhanga.

Bavuga ko bashingiye ku ijambo rya Perezida Kagame Paul akunze kugarukaho ryo kwigira, bumvise bakwiriye kuryubakiraho bagashaka uko babaho kimwe n’abandi baturage bose babeshejweho n’umwuga w’ubuhinzi ndetse n’ubworozi.

Perezida w’Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta (Forum Pour la Mémoire Vigilante) Ndayiragije Ferdinand avuga ko bahunze izo mvururu bazi ko batazamara igihe kinini bari mu buhungiro kuko bibwiraga ko ibibazo bizakemuka bagasubirayo mu minsi micye.

Ndayiragije akomeza avuga ko babonye bitinze, batangira gutekereza ku mishinga iramba bashobora gukora kugira ngo babeho badasabiriza.

Ati “Twatangiye korora amatungo magufi kandi atanga umusaruro mu gihe gito, ubu turifuza gutizwa isambu yo guhingamo kuko ibiciro ku isoko byazamutse.”

Ndayiragije avuga ko ingurube bafite zitangiye kororoka, ariko ikibazo nyamukuru basigaje ari kubona ubutaka bashobora guhabwa bakabuteraho imyaka yerera igihe gito kugira ngo babashe guhangana n’ikibazo cy’inzara.

Ndayiragije avuga ko umutekano u Rwanda rufite bakwiriye kuwushingiraho bakishakamo ibisubizo bizatuma babasha kubaho badategereje ubundi bufasha butangwa n’abagiraneza.

- Advertisement -

Nkurunziza Willy, Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Komite y’impunzi zituy i Muhanga, akaba n’umwe mu bagize umuryango, avuga ko hari bamwe mu baturage babonaga uko impunzi zibayeho bakabatiza uturima duto bahingamo imboga n’imyaka micye ariko itabatunga igihe kinini.

Ati “Twakoze inama twiyemeza gukura amaboko mu mpuzu, ubu twifuza kubangikanya ubworozi bw’ingurube  n’ubuhinzii kuko bijyana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko nta baruwa y’izi mpunzi bari bakira isaba Akarere kubatiza isambu cyangwa ibisigara bya Leta.

Kayitare avuga ko nibabandikira bakabagaragariza ikibazo bafite bazacyigaho.

Ati ‘Niba bifuza ubufasha bwa Leta nibatugaragarize ibyo bifuza ko tubafashamo.”

Kayitare avuga ko ibibazo impunzi zigaragaza bihuriweho n’inzego zitandukanye zigomba kubibafashamo harimo Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi ndetse n’Ishami  ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi(HCR).

Izi mpunzi zivuga ko usibye ubworozi n’ubuhinzi bashaka gushyiramo ingufu, bavuga ko barimo kwishyurira abana bo mu Miryango itishoboye bagera kuri 30.

Gusa uyu munsi Mpuzamahanga wahariwe impunzi usanzwe uba taliki ya 20 Kamena abatuye mu Mujyi wa Muhanga ntabwo bawizihije.

Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta Forum Pour la Mémoire Vigilante, Ndayiragije Ferdinand
Impunzi z’abarundi zituye mu Mujyi wa Muhanga, zatangiye korora ingurube

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga