Ingabo za EAC ziri muri Congo zongerewe igihe

Ibihugu by’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC) byameje ko ingabo z’uwo muryango ziri muri Congo zongererwa igihe cy’amezi atatu.

Ingabo za EAC zimaze gukora ibikorwa bigaragara muri Congo, harimo kuba hari agahenge k’imirwano

Ku wa Gatatu mu nama ya 21 y’Abakuru b’ibihugu bya EAC yabereye i Bujumbura nibwo hemejwe ko ingabo ziri muri Congo zongererwa manda y’amezi atatu izarangira tariki 08 Nzeri, 2023.

Kuva kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Kamena, 2023 nibwo uyu mwanzuro utangira gushyirwa mu bikorwa.

Iyi nama yayobowe na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yitabiriwe na Perezida wa Kenya, William Ruto, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard.

Tanzania yohereje Visi Perezida, Dr Philippe Mpango, Uganda yari ihagarariwe na Minisitiri w’Intebe wungirije, Rebecca Alitwala Kadaga, Congo Kinshasa yohereje Minisitiri ushinzwe umuryango wa Africa y’Uburasirazuba, Antipas Mbusa Nyamwisi, naho Sudan y’Epfo yahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Barnaba Marial Benjamin.

Kuva ku Cyumweru, Abagaba Bakuru b’ingabo mu bihugu ba EAC, baganiriye ku bijyanye n’uko umutekano wifashe muri Congo.

Ku wa Mbere ba Minisitiri b’Ingabo muri ibyo bihugu na bo bize kuri iki kibazo kugira ngo mu rwego rwa politiki bagishakire ibindi bisubizo, no kureba kuri manda nshya yahabwa ingabo za EAC ziri muri Congo.

Nibwo hafashwe umwanzuro wo kuzongerera igihe cy’amezi atatu.

Akazi kajyanye ingaboza EAC muri Congo kakomeje kugibwaho impaka. Ibihugu byazohereje bivuga ko zagiye guhagararira ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama, iy’i Nairobi n’iya Luanda muri Angola harimo ko umutwe w’inyeshyamba za M23 uhagarika imirwano, ikajya mu nzira y’amahoro.

- Advertisement -

Guverinoma ya Congo, yo yakomeje kuvuga ko ingabo za EAC zagiyeyo guhangana na M23.

Gusa kuva izi ngabo zajya muri Congo, bisa naho byatanze umusaruro, umutwe wa M23 watangiye kugenda uva mu bice wari wigaruriye, ndetse imirwano imaze iminsi yarahagaze.

UMUSEKE.RW