Inzego z’umutekano zarashe imbogo yari yinjiye mu rugo rw’umuturage

Musanze: Imbogo yatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga babura uko bayisubizayo itangiye kwiruka ku baturage iraraswa irapfa.

Umuturage yabyutse agiye gukamisha arebye mu idirishya abona hanze hari imbogo

Byabayey ku wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023, mu masaha ya mu gitondo, mu Mudugudu wa Kazi mu Kagari ka Bisoke mu Murenge wa Kinigi.

Iyi mbogo bwa mbere bayibonye mu gitondo kare ahagana saa kumi n’ebyiri (06h00 a.m) ibonywe na Nyirandabaruta Anathalie wari uri kwitegura kujya gukamisha, ariko yumva imirindi akinguye idirishya abona ni imbogo iri kuzenguruka iwe ahita afunga aguma mu nzu.

Nyirandabaruta yagize ati “Narebeye mu idirishya ubwo niteguraga gusohoka ngo njye hanze, mbona ikintu cy’umukara nkeka ko ari inka, ndebye neza nsanga ni imbogo nkinga vuba vuba mfite ubwoba, nahise mbwira abaturanyi bose ngo birinde gukingura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge was Kinigi, Twagirimana Innocent, yemeje aya makuru avuga ko iyo mbogo yarashwe kuko yashakaga kwiruka ku baturage, asaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru mu gihe cyose babonye izo nyamaswa zatorotse Pariki, kugira ngo harebwe uko zasubizwayo zitaragira ibyo zangiza, cyangwa ngo zibe zahungabanya umutekano kuko hari n’igihe zica abantu.

Yagize ati “Nibyo iyo mbogo yari yarenze pariki ijya mu rugo rw’umuturage, ariko ubu yarashwe nyuma y’uko ishatse kwiruka ku bantu.”

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yavuze ko inzego z’umutekano zifatanyije n’abakozi b’Uwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB bagerageje gusubiza muri Pariki iriya mbogo biranga, itangira kwiruka ku baturage babona ko ishobora guteza ibindi bibazi iraraswa.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo humvikanye inkuru y’imbogo zatorokaga Pariki y’Ibirunga zijya mu baturage, ndetse hari n’abo zakomerekeje abandi zirabica.

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kugira ngo inyamaswa zibamo zibone ubwinyagamburiro ahateganyijwe ko izajyaga zonera abaturage cyangwa zikabakomeretsa zarenze pariki zizaba zifite aho kwisanzurira hahagije.

- Advertisement -
Imbogo bayirashe babona ko ngo ishobora guteza umutekano muke

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude