Kayishema arashaka gusaba ubuhungiro muri Africa y’Epfo

Abunganira Umunyarwanda Fulgence Kayishema bavuze ko yifuza gusaba ubuhungiro igihugu cya Africa y’Epfo.

Fulgence Kayishema wafatiwe muri Afurika y’Epfo

Uyu mugabo yamaze imyaka irenga 22 yihishahisha ubutabera aza gutabwa muri yombi mu kwezi gushize.

Abamwunganira mu mategeko babwiye Urukiko rw’i Cape Town ko umukiliya wabo azasaba ubuhungiro nk’impunzi ya polisi iba muri Africa y’Epfo.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ibyo bishobora gutinza inzira yatangiye yo kureba uko yoherezwa mu Rwanda kubazwa ku byaha bya Jenoside aregwa.

Aregwa Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Kayishama avugwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwabaye tariki ya 15 Mata, 1994 bugakorerwa Abatutsi 2,000 kuri Kiliziya ya Nyange ya Kibuye

Impapuro zo kumuta muri yombi zashyizweho n’icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, nyuma ruza gufunga imiryango.

Urubanza rwa Kayishema rushobora koherezwa mu Rwanda akazaba ariho aburanira.

Kayishema, ubu ufite imyaka 60 yafatiwe mu murima w’imizabibu mu Ntara ya Western Cape muri Africa y’Epfo.

- Advertisement -

Akurikiranyweho ibindi byaha 54 bijyanye no kwica amategeko ajyanye no kwinjira muri Africa y’Epfo mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Kuri uyu wa Kabiri, umucamanza Juan Smuts yanze ubusabe bwa Kayishema bwo gutanga ingwate ngo arekurwe.

Ubushinjacyaha bwa Africa y’Epfo buvuga ko ubusabe bwa Kayishema bwo gusaba ubuhungiro butajye n’amategeko yo muri Africa y’Epfo , ndetse ko ashobora kuzaregwa ibindi byaha ubwo azaba yongeye kwitaba urukiko muri Kanama, 2023.

Kayishema akimara gufatwa yahise ajyanwa muri Gereza.

Fulgence Kayishema umaze imyaka 20 yihisha YAFASHWE

UMUSEKE.RW