Ku Gisozi haravugwa urupfu rutunguranye rw’umukobwa w’imyaka 25

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko wari utuye mu murenge wa Gisozi, mu Karere ka Gasabo yasanzwe mu mugozi yapfuye.

Umurenge wa Gisozi wagaragayemo urupfu rw’umukobwa w’imyaka 25

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhango, Nyirishema Marcel, yabwiye UMUSEKE ko bamenye amakuru nyuma yo guhamagarwa na nyiri nzu, avuga ko umupangayi we amaze iminsi atatu inzu ifunze, kandi telefoni ye yayihamagara, ikavugira mu nzu.

Avuga ko bahise bahamagara inzego z’umutekano zirimo urw’Ubugenzacyaha, RIB na Polisi baje basanga amanitse mu mugozi w’inzitiramibu yapfuye.

Gitifu Nyirishema avuga ko uwo mukobwa mbere yo kwiyambura ubuzima yasize yanditse urwandiko.

Yagize ati “Ku meza ye twahasanze ibisigazwa by’amacupa y’inzoga (Cognage), bigaragara ko ari abantu bari basangiye, dusanga n’akandiko gato yanditse asaba imbabazi abasigaye ku isi.”

Ati “Ashobora kuba yaranyoye, bikamutera kwiyahura n’ibindi bibazo tutamenye.”

Uyu muyobozi yasabye abantu kujya bamenya ko umuturanyi ahari, ndetse agakurikirana amakuru mu gihe yaba yabuze.

Asaba abantu kandi kujya bibaruza, bakagaragaza imyirondoro yabo mu gihe bimukiye ahantu.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yibanaga mu Mudugudu wa Kanyinya, aho yapfiriye. Gusa hari umwana muto wajyaga uza kumutekera.

- Advertisement -

Urwego rw’Ubugenzacyaha ruri gukora iperereza ku rupfu rwe.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW