Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa arasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarezi hamwe n’ababyeyi, kumva ko kurera umwana ushoboye kandi ushobotse ari inshingano zabo nta numwe uvuyemo.
Ni mu birori byabereye mu ishuri rya Mutagatifu Bernadette riherereye mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi.
Padiri Jean D’amour Majyambere umuyobozi w’ishuri rya Mutagatifu Bernadette avuga ko iri shuri mu myigire y’abana baryigamo intego ryari gifite, umwaka ushize wa 2022-2023, yo gutsindisha ku kigero cyo hejuru yagezweho.
Mu cyiciro rusange kubana 406 hatsinze abana 393 bangana na 97%, mugihe mu mwaka wa gatandatu kubana bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bangana na 110 hatsinze abagera ku 107 bangana na 98%.
Batatu muri bo babashije kuzuza ibizamini bya leta bakoze.
Bamwe mu banyeshuri biga muri iki kigo bazirikana ko kwiga kwabo gushingiye ku nsanganyamatsiko y’uburezi Gatorika y’uyu mwaka yo kurera umwana ushoboye kandi ushobotse.
Ni insanganyamatsiko ibafasha gusobanukirwa umwana ushoboye icyo agomba kwitaho ndetse n’uko agomba kwitwara ku ishuri mu rwego rwo kurangiza neza imirimo yo kwiga bashinzwe.
Ibivugwa n’aba banyeshuri nibyo umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza, ashingiraho yibutsa ko kurera umwana ushoboye kandi ushobotse, ari intego itareba Kiliziya Gatorika gusa.
Yavuze ko iyi gahunda ireba abayobozi b’ibigo by’amashuri bose ko gutanga ubumenyi bigomba guherekezwa no kwigisha abanyeshuri, ikinyabupfura kuko kuba umwana atsinda bidasobanura ko aba yamaze kuba umuntu ushoboye kandi ushobotse.
- Advertisement -
Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, yasabye ababyeyi, abarezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, kwibuka ko kugira umwana ushoboye kandi ushobotse bitareba cyangwa ngo bibe inshingano z’abana gusa.
Musenyeri Ntivuguruzwa yagaragaje ko iyi gahunda ireba buri wese ufite uruhare mu burezi nta numwe uvuyemo.
Ishuri ryisumbuye rya Mutagatifu Bernadette rimaze imyaka 55, aho ryaratangiye ryigamo abana babakobwa gusa nyuma mu mwaka wa 2009 rikaza no kujya ryakira abahungu kugeza na n’ubu.
Usibye kwiga amasomo yo mu ishuri abaryigamo bigishwa n’ikinyabupfura binyujijwe mu mikino itandukanye no mu matsinda arimo ni itorero ribyina imbyino nyarwanda gakondo rimaze imyaka ritwara igikombe cyo ku rwego rw’igihugu rihigitse ayandi matorero aba yaturutse mu mashuri yisumbuye.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE RW