Muhanga: Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, rwatangiye kuburanisha imiryango 1284 ku bubasha bwo guhabwa inyandiko z’irangamimerere, kuko iza mbere zatwitswe mu gihe cy’Abacengezi.
Iki kibazo cy’Imiryango isaga 1000 isaba Urukiko kuyiha uburenganzira ku nyandiko z’irangamimerere ni abo mu Murenge wa Mushishiro, Nyarusange, Rugendabari, Muhanga na Kabacuzi.
Abo bose uko ari 1284 bavuga ko bamaze imyaka 25 badafite uburenganzira ku mitungo yabo, ndetse bakaba batari bemerewe kongera gusezerana byemewe n’amategeko kuko nta hantu na hamwe bagaragara mu bitabo by’irangamimerere.
Murereramfura Alphonse wo mu Mudugudu wa Rwinkindi mu Kagari ka Munazi mu Murenge wa Mushishiro, avuga ko ubwo abacengezi batwikaga Komini Bulinga mu mwaka wa 1998, hahiriyemo dosiye nyinshi harimo n’izo mu irangamimerere bituma abaturage bari barasezeranye bavutswa uburenganzira ku mitungo yabo.
Ati “Icyo gihe abacengezi bateye Komini Bulinga, hahiramo dosiye zose, guhera ubwo ntabwo twongeye kubona uburenganzira bwacu.”
Murereramfura avuga ko abantu bose bari baraseseranye muri uwo mwaka na mbere yaho bahise babura uburenganzira ku mitungo yabo ndetse n’abari bubatse bongera kwitwa ingaragu.
Umunyamategeko ikigo cy’Uburenganzira bwa muntu n’Iterambere mu biyaga bigari(GLIHD) Umulisa Vestine avuga ko barimo gusaba Urukiko kwemerera Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, gusubiza aba baturage uburenganzira bwabo bari barabuze, kugira ngo bandikwe bundi bushya mu bitabo by’irangamimerere.
Umulisa avuga ko kuba hari hashize igihe kingana gutyo abo baturage batarabuhabwa, byatewe n’umubare munini wabo kuko byasabaga ko inzego zibanza gukusanya ibimenyetso n’amakuru yimbitse kuri abo baturage.
Ati “Inzego z’Ubugenzacyaha n’abashinzwe iperereza mu Gihugu babanje kubikorera isuzuma kugira ngo hatagira ababeshya Urukiko.”
- Advertisement -
Uyu munyamategeko avuga ko no mu iburanisha bisaba ko abatangabuhamya babazwa kugira ngo babyemerere Urukiko ku mugaragaro.
Ati “Twifashishije itegeko ry’abantu n’Umuryango mu kunganira iyi Miryango.”
Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro ari nayo nyubako yahoze ari Komini Bulinga, Mukayibanda Priscah, avuga ko muri iyo myaka yose, nta muturage muri abo wari ufite uburenganzira bwo kugurisha Ubutaka bwe, cyangwa ngo abutangeho ingwate muri banki.
Ati “Abatangiye guhabwa ubwo burenganzira batangiye kubona ibyemezo by’uko basezeranye byemewe n’amategeko n’ibindi bitangirwa ku irembo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko aho bamenyeye uburemere bw’iki kibazo cy’Imiryango itanditse mu bitabo by’irangamimerere, bagishije Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu inama nubwo byari mu nshingano, babimenyesha iyi Miryango.
Ati “Hari abazaga kwiyandikisha ariko batujuje ibisabwa bagasubizwa inyuma kubishaka, ubu abenshi batangiye kubihabwa kandi birabashimisha.”
Kayitare avuga ko usibye kuba gusubiza abaturage uburenganzira bwo kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere, biri no mu mihigo ya buri mwaka Akarere kiyemeje kwesa.
Akavuga ko kuva amaburanisha kuri iki kibazo yatangira, abarenga 800 bamaze gusubizwa ubwo burenganzira bwabo, Ubuyobozi bw’Akarere bukavuga ko hari abandi 218 Urukiko rwatangiye kuburanisha uyu munsi bategereje gusubizwa uburenganzira batakaje.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.