Mulindwa waragijwe Akarere ka Rutsiro yashimiye Perezida Kagame

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Mulindwa Prosper wagizwe Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro by'agateganyo

Mulindwa Prosper wagizwe Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku cyizere yamugiriye asaba abaturage n’abafatanyabikorwa b’ako karere ubufatanye kugira ngo bagere ku iterambere.

Mulindwa Prosper wagizwe Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro by’agateganyo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 28 Kamena 2023 nibwo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo mu izina rya Perezida wa Repubulika risesa Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro, rikagena Mulindwa Prosper nk’umuyobozi w’agateganyo.

Itangazo rigira riti “Hashingiwe ku biteganywa n’itegeko no 065/21 ryo kuwa 09/10/21/rigenga  Akarere, cyane cyane mu mu ngingo yaryo ya 29, none kuwa 28 Kamena 2023, hasheshwe Inama Njyana y’Akarere ka Rutsiro nyuma yo kubona ko ubuyobozi bw’Akarere bwateshutse ku nshingano  zabwo.

Itangazo rivuga ko mu izina rya Perezida wa Repubulika, Mulindwa Prosper, yagizwe Umuyobozi w’agateganyo  w’Akarere ka Rutsiro.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Mulindwa Prosper yagize ati “Badahigwa ba @Rutsirodistrict ntewe ishema no gufatanya namwe mu karere keza, gakungahaye kuri byose, abaturage beza, abafatanyabikorwa beza, abakozi beza. Nshimiye HE @PaulKagame ku cyizere n’inshingano zo kubabera umuyobozi. Uruhare rwa buri wese ruzahabwa agaciro. Turi kumwe!”

Mulindwa Prosper asimbuye Murekatete Triphose wayoboraga Rutsiro kuva mu Ugushyingo 2021 aho yari avuye kuba umunyamabanga nshingwabikorwa mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze nyuma yo kunyura mu mirimo itandukanye irimo kuba ushinzwe igenamigambi muri ako karere, umujyanama mu Karere ka Rubavu no gukora n’umucungamutungo mu bigo bitandukanye kandi akaba yarigeze no kwikorera.

Meya w’agateganyo Mulindwa we kuwa 15 Nyakanga 2021 yagizwe Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’igenamigambi ry’inzego z’ibanze muri MINALOC avuye ku mwanya w’umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinze imari, ubukungu n’iterambere yari amazeho hafi imyaka icumi.

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude