Museveni ntateze guhindura itegeko rihana ubutinganyi

Perezida wa Uganda,Yoweri  Museveni, yabwiye ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ko  igihugu cye kidateze guhindura itegeko rihana abaryamana bahuje ibistina.

Museveni yahaye ubutumwa bukomeye ibihugu by’amahanga bishyigikira ubutinganyi

Perezida Museveni  mu nama yamuhuje n’abagize ishyaka rye rya NRM(National Resistance Movement (NRM) party), yashimangiye ko icyemezo cyamaze gufatwa kandi nta muntu n’umwe ushobora kubavuguruza.

Ati”Gusinya itegeko rirwanya abaryamana bahuje ibitsina byararangiye,nta muntu n’umwe uzaduhindura.Tugomba kwitegura intambara.”

Yongeyeho ko “NRM ntizigera igira indimi ebyiri, ibyo tubabwira  ku manywa ni na byo dusubiramo nijoro.”

Nyuma yaho Uganda yemeje  itegeko rigena ibihano birimo gufungwa ku  baryamana  bahuje, Perezida wa Amerika ,Joe Biden, yanenze iki cyemezo,  atangaza ko igihugu cye kigomba kubafatira ibihano birimo  gukuraho visa ku bayobozi ba Uganda n’abandi bahutaza uburenganzira bwa muntu.Ibi  bishyira igitutu kuri iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Usibye Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi nawo wanenze bikomeye Uganda nyuma yaho  yemeje iri itegeko.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW