Nyabihu: Impungenge ku kidendezi gishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga

Abatuye Umurenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu barasaba ubuyobozi kubakiza ikidendezi cy’amazi kimaze imyaka irenga icumi aho kimaze gusenyera imiryango irenga 10.

Iki kidendezi cy’amazi cyasatiriye inzu z’abaturage

Iki kidendezi cy’amazi kiri mu kagari ka Rega mu Murenge wa Bigogwe, abahatuye bavuga ko kigenda cyaguka umunsi ku munsi.

Iki kidendezi cy’amazi gituriye ingo, ibituma abaturage bakomeje kugitinya dore ko ngo hari n’abo kimaze gutwara ubuzima.

Bagaragaza ko mu myaka isaga 10 kihamaze cyatwaye imirima y’abaturage, bakaba barakuyeyo amaso.

Abaturage b’aho basaba ubuyobozi kubafasha, bakimurwa kuko iyo barebye basanga kiriya kidendezi kizavamo ikiyaga kinini.

Robert Muhirwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe yabwiye itangazamakuru ko  imwe mu mpamvu bakeka itera kiriya kidendezi ari uko hari umugezi uva muri Gishwati wacishaga amazi hafi aho ariko waje kubura inzira.

Yagize ati “Nibyo byatumye amazi atangira gukora ikidendezi ndetse mu mezi abiri ashize, hari umwana wakiguyemo arapfa.”

Gitifu Muhirwa avuga ko abaturiye kiriya kidendezi cy’amazi bakwiriye kwirinda kukivogera kuko gishobora guhitana ubuzima bwabo.

By’umwihariko yasabye abashumba bashobora kujya gushoramo amatungo kubigendera kure kuko ingano yacyo itaramenyekana.

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga ko bufatanyije n’izindi nzego bagiye kuganira n’abahanga mu bumenyi bw’Isi kugira ngo bamenye impamvu z’iki kidendezi kugira ngo hafatwe umuti urambye.

Uko imyaka itambuka iiki kidendezi cy’amazi kigenda cyiyongera
Usanga abana bakinira hafi y’iki kidendezi kimaze gutwara ubuzima bw’abantu

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW