Nyanza: Umusore yakubiswe n’abaturage ahasiga ubuzima

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko bivugwa ko yagiye kwiba ihene, abaturage baramufata, baramukubita kugeza ahasize ubuzima.

Aho Nyakwigendera Dushimimana Lambert yiciwe hari abantu benshi

Ibi byabaye mu masaha y’urukerera, ahagana saa kenda z’igitondo (03h00 a.m) kuri uyu wa kabiri taliki 20 Kamena, 2023 mu Mudugudu wa Birembo, Akagari ka Gahombo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza.

Bamwe mu baturage bahatuye bavuga ko abakekwaho ubwo bujura baje bitwaje intwaro gakondo, ariko bumvise urusaku rw’abaturage bamwe bariruka barahunga.

Umwe agira ati: “Ndatimana d’Amour Umwuzukuru wa Nyirandayambaje yashatse kugarura izo hene za Nyirakuru bazirwanira na Nyakwigendera, bagenzi be baratabara muri iyo mirwano nibwo uwo musore wari wibye yahise ahasiga ubuzima.”

Ubuyobozi bw’Akarere kka Nyanza, buvuga ko  bwamenye amakuru ko mu rugo rwa Nyirandayambaje Marie rwatewe n’itsinda ry’abajura bacukura inzu ihene ze ziraramo, ku bw’amahirwe umwuzukuru we arabumva atabaza abaturanyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko uwo musore watabaje, yabyutse asanga bamaze gusohora ihene bamwe muri bo bamubonye bariruka hasigara hasigara umwe batangira kurwana.

Ati: “Amakuru dufite ni uko abo bajura bari batatu, batubwiye ko abaturage bahuruye batangira kurwana, uwo wasigaye arakubitwa kugeza apfuye.”

Ntazinda avuga ko nyakwigendera witwa Dushimimana Lambert w’imyaka 21 yakomokaga mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Butantsinda mu Murenge wa Kigoma.

Uyu Muyobozi avuga ko umurambo we ukiri aho yapfiriye (ubwo twandikaga inkuru) mu gihe bategereje ko inzego z’ubugenzacyaha zitangira gukora iperereza ku rupfu rwe.

- Advertisement -

Gusa akavuga ko hari abandi inzego z’umutekano zirimo gushakisha bakekwaho ubujura.

Yasabye urubyiruko rufite ingeso yo kwiba, gukura amaboko mu mifuka bagashora ingufu mu gukora kubera ko igihugu cyabahaye amahirwe yo kwihangira imirimo no kubona igishoro.

Umurambo wa Dushimimana Lambert uracyari mu rugo kwa Nyirandayambaje Marie

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyanza.