Pasitoro Theogene Niyonshuti “Inzahuke” wari uzwi cyane mu bikorwa by’ivugabutumwa yitabye Imana aguye muri Uganda azize impanuka y’imodoka nk’uko byemeje n’itorero rya ADEPR yasengeragamo.
Umuvugizi wa ADEPR, Past Ndayizeye Isaei yabwiye UMUSEKE ko amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo.
Yagize ati ”Twabimenye mu masaha ya saa kumi za mu gitondo, ko yazize impanuka ari muri Uganda. Birarabaje ni ukwihangana. Yakoze impanuka, agongwa na ziriya modoka za Bus.”
Umuvugizi wa ADEPR avuga ko ari abashyitsi yari yagiye kuzanayo baje mu Rwanda, atari mu bikorwa by’ivugabutumwa.
Pasitori Isaie yihanganishije abakirisitu bose ba ADEPR n’abanyarwanda muri rusange.
Ati “Ni inkuru ibabaje ku Itorero n‘Abanyarwanda benshi bamukundaga mu ivugabutumwa. Yari afite impano yihariye y’ivugabutumwa, kubwira ivugabutumwa ku bazahajwe n’ibiyobyabwenge kandi na we yari urugero rwiza rw’ububyo Imana ihindura ubuzima bw’umuntu.”
Yakomeje agira ati “Hari benshi bari bugorwe no kubyakira, turakomeza kubihanganisha, ari Itorero n’Abanyarwanda bakundaga umurimo w’ivugabutumwa, n’itorero yari abereye umushumba.”
Umwe mu bavugabutumwa bo kuri Paruwasi ya Muhima, yatangaje ko ku wa Gatatu w’iki cyumweru ari bwo Nyakwigendera yafashe urugendo rujya muri Uganda.
Ati “Yagombaga kwigisha ku wa Gatatu, ahantu bita ku Kinamba, abahakanira ababwira ko abonye urugendo rumutunguye, agiye i Kampala, iryo vugabutumwa ni njye wagiye ndarikora. Amakuru ye nyamenye muri iki gitondo, nyahawe n’abantu benshi babinsobanuriye. Ni uko Pasitoro Theogene yasoje urugendo.”
- Advertisement -
Pasitori Theogene Niyonshuti yitabye Imana muri Uganda, nyuma yaho yari amaze iminsi mu bikorwa by’ivugabutumwa mu Karere ka Bugesera, muri Zion Temple Ntarama.
Pasitori Niyonshuti Thegene ”Inzahuke” azwi nk’umuntu wafashije urubyiruko kureka ibiyobyabwenge n’inzoga yifashishije ijambo ry’Imana.
Yari umushumba wa ADEPR Paruwasi ya MUHIMA.