Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Centrafrica

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yakiriye, Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique uri mu ruzinduko mu Rwanda.

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Centrafrica

Mu masaha ya saa tanu n’igice zo kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Kamena 2023, ni bwo Perezida Faustin-Archange Touadéra yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakirwa na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Alfred Gasana, mu cyubahiro kigenewe abakuru b’ibihugu.

Perezida Faustin-Archange Touadéra yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2021 mu ruzinduko rw’iminsi ine.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ibijyanye n’ubufatanye, n’uburyo ibihugu byombi bikorana mu kugarura umutekano muri Centrafrica.

Ubwo yari mu Rwanda muri 2021 Perezida Touadéra yasuye ibikorwa bitandukanye harimo nk’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kwibohora iri ku Kimihurura ahari n’ingoro y’inteko ishinga amategeko.

Yasuye kandi Ministeri y’Ingabo n’umudugudu w’ikitegererezo wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

Perezida Faustin-Archange Touadéra yinjira muri Village Urugwiro

Icyo gihe ibihugu byombi byanashyize umukono ku masezerano arimo ayerekeye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubaka inzego z’umutekano muri Centrafrica, gutwara abantu n’ibintu ndetse n’igenamigambi mu bukungu.

Mu 2020, abasirikare 200 b’u Rwanda boherejwe muri Centrafrique ku bwumvikane bw’ibihugu byombi, ngo bafashe mu kugarura amahoro.

Aba bagiye muri misiyo itandukanye n’aboherezwayo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro, MINUSCA.

- Advertisement -

Muri Mata 2022  Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) zambitswe imidali y’ishimwe na Perezida w’iki gihugu, Prof Faustin Archange Touadéra, azishimira akazi k’indashyikirwa zakoze mu kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW