Perezida wa Zambia,Hakainde Hichilem, yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga mu Rwanda,ahita yerekeza mu Bufaransa mu yindi nama yiga ku buryo bushya bwo gushyigikira ishoramari ku isi.
Ku gicamunsi cyo kuwa mbere tariki ya 20 Kamena 2023, nibwo yageze mu Rwada aho yari yitabiriye inama y’lhuriro ku Ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari, yiswe ‘Inclusive Fintech Forum.
Perezida Hichilema yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame, asura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi,mu Mujyi wa Kigali ndetse abakuru b’ibihugu byombi bagirana ikiganiro n’itangazamakuru.
Ni ikiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo n’izirebana n’umubano w’ibihugu byombi.
Kuri twitter, Perezida Hakainde Hichilem, yashimiye mugenzi we w’uRwanda wamwakiriye neza.
Ati “ Wakoze cyane Perezida Paul Kagame n’abaturahe b’uRwanda kunyakirana urugwiro mu rw’imisozi igihumbi.”
Yongeyeho ko nyuma yo kuva mu Rwanda yahise yerekeza mu nama yo mu Bufaransa mu nama yiga ku buryo bushya bwo gushora imari ku isi.
Yagize ati “ Twageze iParis mu Bufaransa mu nama yiga gushora imari ku isi. Turaza kuhahurira n’abandi bayobozi batandukanye bo ku Isi turebe ibintu bitandukanye.”
Avuga ko insanganyamatsiko iza kwibanda uko ibihugu byateza imbere imari ku rwego mpuzamahanga.
- Advertisement -
Muri iyi nama u Rwanda rurahagararirwa na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente.
Abakuru b’ibihugu na za guverinoma barenga 40 ni bo bitabira iyi nama yitezweho gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere guhangana n’ibibazo by’ubukungu.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW