Ruhango: Umugore yishe mugenzi we bapfa umugabo

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Ibiri by'Akarere Ka Ruhango

Inzego z’umutekano n’abaturage batoraguye umurambo wa Musanabera Béatrice, bikekwa ko yishwe atemaguwe na mukeba we.

Ibiro by’Akarere Ka Ruhango

Musanabera Béatrice wari mu kigero cy’Imyaka 50 y’amavuko, yari atuye mu Mudugudu wa Nyarubuye mu Kagari ka Buhanda, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango.

Bamwe mu baturage bamenye ayo makuru y’urupfu rwe bavuga ko uyu mugore yatonganiye mu kabari n’umugore basangiye umugabo, basohoka basa n’abatashye ariko bagenda batonganira mu nzira.

Mukeba we nkuko babivuga yagiye mu nzu afata umuhoro aramutemagura asiga umurambo aho aracika.

Bavuga ko ababashije kubona umurambo wa Musanabera bahamya ko yatemwe bikomeye ibice bitandukanye by’umubiri we ndetse uwamutemye ahasiga igitenge.

Umwe utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Umunyamakuru wa UMUSEKE ko abo bagore bombi bahuriraga kuri uwo mugabo ariko bakaba batarigeze bashakana byemewe n’amategeko.

Uyu muturage akomeza avuga ko abumvise intandaro z’ayo makimbirane zaturutse ku kuba umwe yashinjaga mugenzi we kumutwarira umugabo.

Uyu yagize ati “Bose nta n’umwe wari ufite umugabo, umwe yararaga iwe, bakagenda basimburana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Ntivuguruzwa Emmanuel avuga ko iby’urupfu rw’uyu mugore babimenye, ariko ahakana ko ibyo kuba yishwe atemaguwe na mukeba we atabizi ko byaharirwa n’inzego zibifite mu nshingano.

- Advertisement -

Ntivuguruzwa avuga ko icyo azi ari uko umurambo we wagaragaye icyamwishe kikaba kitaramenyekana.

Ati “Nibyo twagize ibyago kuko twapfushije umuturage urupfu rutunguranye.”

Gitifu avuga ko ababonye umurambo we bwa mbere bawubonye mu gitondo gusa akavuga ko bishoboke ko yaba yishwe mu masaha y’ijoro.

Amakuru UMUSEKE ufite ni ay’uko uwakoze ayo marorerwa ataratabwa muri yombi n’ubwo hari abaturage bavugaga ko yafashwe.

Umurambo wa Musanabera wajyanywe mu Bitaro by’iGitwe gukorerwa isuzuma.

Musanabera Béatrice akomoka mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Ruganda, yari acumbitse muri uyu Mudugudu wa Nyarubuye kubera guca incuro, akaba asize umwana Umwe.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.