Rutsiro: Murekatete na Mulindwa bahererekanyije ububasha -AMAFOTO

Nyuma y’iseswa ry’Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose wari uyoboye akarere yahererekanyije ububasha na Mulindwa Prosper umusimbuye.

Murekatete na Murindwa bahererekanyije ububasha nyuma y’amasaha macye haseseshwe njyanama y’akarere

Ni umuhango  wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 29 Kamena 2023, uyoborwa na Guverineri w’Intara y’iburengerazuba, Habitegeko Francois ,ubera ku biro by’Akarere.

Ni nyuma y’amasaha macye haseshwe inama njyanama kubera guteshuka ku nshingano.

Mu ijambo rye MUREKATETE Triphose yashimiye Ubuyobozi bw’Igihugu n’abaturage muri rusange ku cyizere bamugiriye bakamutorera kuyobora Akarere.

Yongeyeho ko ashimira  kandi inzego z’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa b’Akarere ku bufatanye bagaragaje mu gutuma ibikorwa bitandukanye bigerwaho.

Mulindwa Prosper wamusimbuye,yatangaje ko abo akoreye mu ngata ari bo mbaraga bityo abizeza ubufatanye.

Mulindwa yagize ati: “Ni mwe mbaraga kandi murazifite ndabizi. Ntabwo nje kubasimbura. Ahubwo nje guhaza imbaraga zanyu ngo tuzihuze twerekeza mu izamu rimwe.”

MUREKATETE Triphose kuwa 19 Ugushyingo 2021 nibwo  yatorewe kuyobora akarere ka Rutsiro ndetse ahita arahirira izo nshingano.

Kuva  yatorerwa kuyobora akarere ka Rutsiro hakunze kumvikana umwuka utari mwiza mu bakozi no kwishishanya, bituruka ku myanzuro yagiye afata mu bihe bitandukanye abenshi mu bakozi bakavuga ko hatabayeho kugisha inama.

- Advertisement -

Icyakora ngo yari azwiho gufata imyanzuro nubwo kenshi bamwe itabashimishaga  bamushinja kwishinjikiriza  amaboko akomeye.

Mulindwa ugiye kuyobora akarere ka Rutsiro yabizeje ubufatannye

Guverineri w’intara y’Iburengerazuba,Habitegeko Francois niwe yayoboye umuhango wo guhererekanya ububasha

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW