Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions uri kuburana ku byaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge kuri uyu wa mbere tariki 12 Kamena 2023, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ajurira icyemezo cy’urukiko rwibanze rwa Nyarugenge cyo gufungwa iminsi 30,avuga ko icyaha yaregewe atari cyo ari kuburana.
Ubwo yitabaga urukiko Turahirwa yireguye avuga ko atigeze aregerwa kwamamaza urumogi nk’uko Urukiko rwabishingiyeho rwemeza ko akwiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Ati”Urukiko rwashingiye ku bitararegewe,nafunzwe nzira gukoresha ibiyobyabwenge none ndikuzira guhinga urumogi.”
Ikindi yavuze ni uko mu gufatirwa icyemezo cyo gukurikiranwa afunze hashingiwe ku rumogi rwasanzwe iwe mu rugo nyamara mu by’ukuri akaba atazi neza uko rwahageze agahamya ko rushobora kuba rwarasigaye mu mashati yakusanyije mu Butaliyani mu rwego rwo kongera kuyavugurura.
Ku ruhande rw’ubushinjacyaha bwavuze ko busanga Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwararebye kure kwemeza ko Turahirwa akurikiranwa afunze kuko ibyaha akurikiranyweho akibikorwaho iperereza.
Umushinjacyaha yavuze ko atumva uburyo Turahirwa yahakana urumogi rwafatiwe iwe, mu cyumba araramo mu kabati abikamo imyenda ndetse rwarafatiwe mu myenda ye.
Ubushinjacyaha bwasabye ko Turahirwa yazerekana ikimenyetso cy’uko urumogi avuga yarunywereye mu Butaliyani nkuko yakunze kubivuga, buhamya ko kuba nta cyemeza ko yarunywereye hanze y’u Rwanda bitashingirwaho ngo akurweho icyaha mu gihe agaragaza ibipimo biri hejuru.
Bwavuze ko bushyigikiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuko ingwate yatanze nta mugenagaciro wemewe wigeze yemeza ko ifite agaciro ka miliyoni 300 Frw nkuko yari yabivuze.
Umushinjacyaha yagaragaje ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kinyuze mu mucyo ahubwo asaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gutesha agaciro ubujurire bwa Turahirwa rukemeza ko rurekeyeho icyemezo cy’uko Turahirwa akomeza gukurikiranwa afunze by’agateganyo.
- Advertisement -
Nyuma yo kumva impande zombi urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangaje ko umwanzuro uzatangazwa kuwa 15 Kamena 2023.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW