Ubukene, igwingira n’imirire mibi bishobora kuba amateka muri Kayonza

Abahinzi b’imbuto bo mu Karere ka Kayonza bavuga ko urugamba rwo kwibohora ubukene, igwingira n’imirire mibi barukozaho imitwe y’intoki, mu gihe cya vuba uruhuri rw’ibibazo baterwaga n’amapfa biraba amateka.

Ibiti by’imbuto bateye bizinjiza ifaranga barwanye n’imirire mibi

Iyo uganira n’abahinzi b’imbuto mu Karere ka Kayonza wumva nta gihunga bafite kuko binjiye mu ishoramari ryagutse, bahinze ibiti by’imbuto zikenewe ku isoko kandi zirwanya imirire mibi.

Ni ibiti ibihumbi 404 biri ku buso bungana na hegitari 1337 byatewe ku bufatanye n’umushinga KIIWP wifuza ko Akarere ka Kayonza kaba ikigega cy’ibiribwa imbere mu gihugu kagasagurira n’amasoko yo hanze.

Ibi biti birimo 160,000 by’imyembe 100,000 bya avoka, 60,000 by’amacunga, 60,000 by’ibifenesi na 60,000 by’ibinyomoro.

Mu myaka ibiri ngo umusaruro batangiye kuwubona kuko ibiti by’imbuto bahawe bivangwa n’imyaka, bareza nta kibazo cy’inzara bafite.

Bashima KIIWP yahaye ubumenyi abafashamyumvire 255 bahuguwe mu ishuri ry’abahinzi mu murima aho babiherewe n’impamyabumenyi ku wa 16 Kamena 2023.

Aba bafashamyumvire bahuguwe bafite umwihariko ku bijyanye n’imbuto bazafatanya n’abaturage baterewe ibiti bivangwa n’imyaka.

Gatera Isaei amaze imyaka ibiri ateye ibiti 1500 by’amavoka yabwiye UMUSEKE ko ku mwaka azajya yinjiza agera kuri miliyoni 9 y’u Rwanda.

Yagize ati “Kuba mfite amazi mu murima yaravuye mu mubande nduhira nta kibazo, imbuto zanjye zirakorerwa neza, n’abazatugurira twaravuganye kuko dufite amavoka meza cyane.”

- Advertisement -

Gatera avuga ko ataziharira ibyiza kuko nta mwana w’umuturanyi we uzahura n’igwingira cyangwa imirire mibi, imbuto ze zizagira uruhare mu guhindura imibereho ya bagenzi be.

Murekatete Alphonsine nawe avuga ko mu gihe cya vuba bazaba babika amadorali babikesha ubuhinzi bw’imbuto.

Ati ” Hari aho mwanyuze mwabonye uko imirima imeze dufite icyizere kandi kigaragara ko mu minsi micye tuzaba tubika amadorali, ibyo byose tubicyesha imiyoborere myiza.”

Mukandryanabo Djamila, avuga ko bahabwa imiti yica udukoko kugira ngo ubuziranenge bw’umusaruro wabo uzabe nta makemwa ku buryo uzoherezwa no mu mahanga.

Ati “Nzi uko batera igiti, bakagifumbira, bakagikonorera bakanakirinda indwara kugira ngo umusaruro ube mwinshi kandi mwiza ukaba utagira n’ingaruka ku buzima bw’umuntu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco avuga ko ibi biti bizafasha kurwanya igwingira kuko bizana imibereho myiza n’ubukungu buhindura ubuzima bw’abaturage.

Avuga ko binyuze mu mushinga wa KIIWP abaturage babonye Amadamu aho babasha kubona amazi bakuhira imyaka.

Ati “Uyu munsi nubwo turi mu gihe cy’izuba ariko nta kibazo cyari cyaboneka kidasanzwe cyo kubura amazi, ni ukubera iyi mishinga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yageneye abaturage kugira ngo imibereho myiza irusheho gutera imbere.”

Ibiti bikoreye neza, byitezweho umusaruro ushimishije

Gukora ubuhinzi nka Business..

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri avuga ko nka Leta aba bahinzi bazafashwa kubona umushoramari uzagura umusaruro w’imbuto ndetse n’inganda zizawutunganya.

Avuga ko umwuga w’ubuhinzi ukomeye ko abaturage bakwiriye kuwuha agaciro by’umwihariko ufite ubushobozi akaba yawushoramo imari.

Ati “Muri iki gihe mutekereze ubuhinzi nk’ubushabitsi, ubuhinzi bushobora kubakiza […] Igihe cyose hakiri amahirwe y’uko Leta ikiri hafi yanyu namwe ni amahirwe yo kugira ngo mukore cyane kugira ngo igihe cye kubacika, mutekereze ubuhinzi nka business.”

Dr Musafiri avuga ko bigisha aba bahinzi uko bazirikana ubuziranenge kuva ku giti kigiterwa, uko gikura n’uko cyitabwaho kugira ngo umusaruro wabo uzagere ku masoko wizewe.

Ati “Icyo tubigisha ubu ni ukugira ngo bafate igiti neza, kizere imbuto zifite ubuziranenge […] kugira ngo rwa rubuto rube rumeze neza, rurindwe, birasaba ko n’abaturage baba bafite ubumenyi buhagije kuko ni  bene byo.”

Yasabye abahinzi gukora ibintu bisobanutse bagaca ukubiri n’ubuhinzi bw’agatogo aho usanga bakivangavanga imyaka.

Yabibukije ko bakwiriye kororera mu biraro, gukoresha ifumbire by’umwihariko gahunda yo guhuza ubutaka bakayibyaza umusaruro.

Kugeza ubu ubuso bungana na Hegitari 1337 buhingwamo n’abaturage bagera ku 4047 bibumbiye mu matsinda 134 buhinzeho ibiti by’imbuto.

Ni ibiti ibihumbi 404 byatewe mu Mirenge ya Kabarondo na Murama mu Karere ka Kayonza ndetse no mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri avuga ko abahinzi b’imbuto bazashyigikirwa
Gatera Isaei yizeye miliyoni 9 Frw buri mwaka azikuye kuri avoka yateye
Abafashamyumvire bahawe impamyabumenyi bahawe umukoro

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Kayonza