Uganda: Ubujura bwitwaje intwaro bwaguyemo umupolisi

Polisi ya Uganda yatangaje ko umupolisi yarashwe n’umujura amutwara magazine y’amasasu.

Umupolisi wo muri Uganda

Raporo ya Polisi ivuga ko hari gukorwa iperereza ku bwicanyi bwitwaje intwaro bwabereye ahitwa Kyakitanga, Manyogaseka, mu Karere ka Kassanda.

Ubu bwicanyi bwabaye ku wa Mbere nimugoroba ahagana saa kumi n’imwe zishyira saa kumi n’ebyiri (17:40).

Polisi ya Uganda ivuga ko abagabo babiri bakekwaho buriya bugizi bwa nabi.

Bishe barashe umupolisi witwa CPL Olaya Joseph, ufite nomero y’akazi No. 52590, akaba yakoreraga Polisi iri ahitwa Kiganda.

Amakuru avuga ko ku wa Mbere nimugoroba kuri iriya saha, abagabo batatu bari ku ipikipiki binjiye mu iduka rya Bonani Janvier Fils ukorera ahitwa Kalongo, mu Karere ka Mubende, aho acuruza serivise zo guhererekanya amafaranga kuri telefoni, akanacuruza ibinyobwa bidasembuye.

Abajura ngo batwaye ibintu bitandukanye burira moto baragenda.

Abapolisi bakorera ahitwa Kiganda bamenye amakuru, bahita batangira igikorwa cyo kubahiga.

Mu bikorwa byo kubashakisha, ngo nibwo abajura barashe CPL. Oloya, apfa bamujyana kwa muganga.

- Advertisement -

Abo bakekwaho ubujura ngo bahise bafata magazine irimo amasasu y’imbunda ye, barayitwara imbunda isigara aho.

Polisi ya Uganda, ivuga ko iperereza rikomeje kuri ubwo bugizi bwa nabi, ikaba yafashe moto yo mu bwoko bwa Bajaj Boxer ifite ibirango UDX 755C, yari itwawe n’abo bagizi ba nabi.

Itangazo rya Polisi rivuga ko yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, ikanizeza abaturage koi kora ibishoboka abakekwaho buriya bwicanyi bagafatwa.

Muri iyi minsi ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birafata intera muri Uganda. Nta minsi ishize inyeshyamba za ADF zitwitse abanyeshuri hagapfa abagera kuri 40.

America na yo iheruka kuburira abaturage bayo bari cyangwa abashaka gusura Uganda, kwitwararika kubera ubugizi bwa nabi burimo ubujura bwitwaje intwaro, ndetse n’ibikorwa birimo n’iterabwoba.

UMUSEKE.RW