Umuryango ugamije guteza imbere umwuga wo gukurikirana no gusuzuma imishinga n’ibikorwa, Rwanda Monitoring and Evaluation organisation(RMEO), wasobanuriye abari muri uyu mwuga uko wakorwa no mu bihe by’akaga.
Byakozwe ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Kamena 2023, ubwo hatangizwaga icyumweru kigamije gukora ubukangurambaga ku byerekeranye n’ikurikirana n’isuzumabikorwa by’umwihariko mu bihe bidasanzwe.
Umuyobozi muri Rwanda Monitoring and Evaluation organisation, ushinzwe guhuza ibikorwa, Rutazihana Esdras, avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku mishanga n’bikorwa bitandukanye by’ihugu.
Uyu avuga ko iki cyorezo cyabakanguye mu buryo ikurikiranabikorwa n’isuzumabikorwa (Monitoring and Evaluation) ry’imishinga ryakorwa by’umwihariko mu bihe bidasanzwe.
Yagize ati “Mwabonye ko igihugu cyangwa isi yose yahuye n’icyorezo gikomeye cya covid-19. Ubu turi kwisuzuma ngo turebe uko umwuga wacu wakorwa no muri cyagihe cy’ibibazo bituma tudakora mu burwo busanzwe bwo kujya hanze yaho dukorera (field visit).”
Yongeyeho ko “Mu bintu bituma imishinga imwe itangira ariko ntirangire cyangwa ntirangirire ku gihe, ari uko rimwe na rimwe, ibyavuye mu ikurikiranabikorwa n’isuzumabikorwa ryagaragaje bitubahirizwa, cyangwa ugasnga ntabwo bashyizeho ibipimo bizagenderwaho(Key Perfomance Indicators) n’ibindi. Bityo avuagko bisaba ubufatanye bwo guhera ku bayobozi bo hejuru kugera k’umukozi wo hasi.”
Ikindi yongeyeho ni uko iyo werekanye ibibazo ibikorwa byararangiye, utabasha gufasha ikigo gufata ibyemezo hakiri kare.
RMEO ivuga ko imishinga ikorewe ikurikiranabikorwa n’isuzumabikorwa bifasha ibigo n’imishinga kwirinda ibihombo cyangwa gusubira inyuma.
Karemera Pascal umukozi w ‘Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mwana,UNICEF,akaba ari umufatanyabikorwa wa Rwanda Monitoring and Evaluation Organisation(RMEO).
- Advertisement -
Uyu avuga ko muri uyu mwuga hakigaragara imbogamizi zijyanye no kuba abawukora harimo abadafite ubumenyi.
Ati“Imbogamizi tukibona ni uko abantu benshi batari barabyize (monitoring and evaluation).Abantu benshi bagiye babyigira mu kazi,ubu nibwo itangiye kwigwa muri kaminuza.Ubwo urumva ubushobozi buracyari hasi.”
Akomeza agira ati “Iyo dukeneye kuvuga ngo isuzumabikorwa rikoze neza,azatanga amasomo y’ibyavuye mu mushinga umaze imyaka, twakoresheje “Methology” yemewe,usanga batari benshi.”
Abafite ibigo n’abakora imishinga bagiriwe inama yo kujya bakora isuzumabikorwa n’ikurikiranabikorwa kugira ngo ibashe kuramba.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW