Umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, Carlos Alòs Ferrer, yahamagaye abakinnyi bitegura umukino wa Mozambique, barimo Ndikumana Danny uherutse kubwira u Burundi ko ari Umunyarwanda.
Kuri uyu wa Kane ni bwo hatangajwe abakinnyi b’Amavubi, bagomba gutangira umwiherero utegura imikino y’umunsi wa Gatanu mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu 2024.
Carlos Alòs Ferrer yahamagaye abakinnyi barimo amasura mashya n’abandi bataherukaga nka Mukunzi Yannick, Usengimana Faustin, Biramahire Abeddy, Ishimwe Christian n’abandi.
Uru rutonde ntabwo rugaragaramo rutahizamu Meddie Kagere, Tuyisenge Jacques na Haruna Niyonzima bari basanzwe ari abayobozi ba bagenzi ba bo.
Abahamagawe bose:
Abanyezamu (3): Ntwari Fiacre, Hakizimana Adolphe, Ishimwe Pierre.
Ba myugariro (10): Serumogo Ally, Ombolenga Fitina, Rwatubyaye Abdoul, Uwimana Noe, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Nsabimana Aimable, Ishimwe Christian, Imanishimwe Emmanuel.
Abakina hagati (8): Bizimana Djihadi, Mukunzi Yannick, Hakim Sahabo, Ruboneka Jean Bosco, Rafael York, Samuel Guellete, Rubanguka Steve Hakizimana Muhadjiri.
Abataha izamu (7): Nshuti Savio Dominique, Mugisha Didier, Biramahire Abeddy, Nshuti Innocent, Mugisha Gilbert, Ndikumana Danny.
- Advertisement -
U Rwanda ruzakira Mozambique tariki 18 Kamena 2023 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Amavubi afite amanota abiri mu itsinda L, mu gihe Mozambique ifite amanota ane.
UMUSEKE.RW