Umuyobozi washinjwaga ” kwiha akabyizi mu ruhame “yavuye imuzi akagambane yakorewe

 Uwari Umuyobozi mu Karere ka Nyamagabe ushinzwe kubika amakuru (Data Manager)  Murindababisha Edouard, wagaragaye ku mbuga nkoramyambaga asa n’ukora ibikorwa by’ubusambanyi yatangaje ko mu mashusho yagaragaye  urukiko rwasanze  atari ukuri, rufata icyemezo cyo kumugira umwere ku byo yari akurikiranyweho , ahita arekurwa.

Kuwa 25 Mata 2023, hafashwe icyemezo cyo kuba afunzwe ukwezi, urukiko ruvuga ko rwasanze hari impamvu zikomeye zituma uyu mugabo akekwaho iki icyaha.

Murindababisha Edouard n’abamwunganira mu by’amategeko, bahise bajuririra iki cyemezo.

Ibyashingiweho arekurwa…

Uyu mugabo yatangarije UMUSEKE  ko mu byashingiweho  agirwa umwere ari uko mu rukiko abacamanza babajije abashinjacyaha aho umukobwa wagaragaye yicaye ku musore ari, uwafashe amashusho ndetse n’uwayikwirakwije, ariko bose barabura.

Ikindi cyashingiweho ngo  ni uko umutangabuhamya bari bazanye yavuze ko atari ari aho biriya byabereye kuko ngo yari yakoze ijoro, ahishura ko nawe yabibonye ku mbuga nkoranyambaga.

Ati”Niba bavuga ko ari mu ruhame, baba bagomba kuzana abo bantu bari bagize uruhame.Uwo bari batanze nk’umutangabuhamya yavuze ko atari ahari.Ahubwo yabibonye ku mbuga nkoranyambaga. Abajije bagenzi be ku kazi  nabo bavuga ko babibonye ku mbuga nkoranyambaga. Hanyuma ikindi cyo kuvuga ese ntuzane n’umukobwa, uwafashe video, n’uwayikwirakwije .”

Murindababisha  yatangaje ko amashusho atari umwimerere ngo kuko habayeho gukosora(editing)

- Advertisement -

Ati”Nta mwimerere urimo nyirizina.Uba usanga ari ukugira ngo umuntu umuharabike tu, biri aho ngaho,ibyo wari uri gukora gusa ngo ubivemo. Ni ahantu nari naratsindiye isoko , nkeka ko ariho byagiye biva.”

Uyu avuga ko ari umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Musanze  utarifuzaga ko yabona isoko rijyanye no gukora porogaramu izajya ifasha gukusanya amafaranga y’irondo, bityo ngo ahitamo kwifashisha uburyo bwo kumuharabika.

Ati” Byose niho byagiye bituruka kuko na wa munsi bamfashe  tariki ya 6 , nari mfite kujya kubahugura tariki ya 8 . Bakoze ibishoboka byose bamfata mbere yuko njyayo.”

Uyu mugabo mu buryo bweruye ntiyemeza niba ari we kuko avuga nyuma yo gufata amafunguro  haba harakozwe ibindi bintu atazi.

Ati”Kuvuga ngo sibyo bisa nkaho biba bigoranye. Niba umuntu agiye ahantu agiye kurya,warangiza kurya, wakwaka akantu ko kurenza ku biryo, wibaza niba batarashyizemo ibindi bintu . naho haba hari ikibazo ,noneho umuntu akamera nkugiye gukosora video(editing).

Byagenze gute ngo amashusho afatwe…

Mu mashusho yasakaye ku mbuga agaragaza umugabo ari mu kabari yicaweho n’umukobwa nk’abakora imibonano mpuzabitsina, agaragara yafunguye umukandara umukobwa amwinyonga hejuru nk’abatera akabariro.

Ibi byabereye mu kabari gaherereye mu Kagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge.

Uyu mugabo  uvuga ko adasanzwe anywa inzoga asobanura ko mu masaha y’amanywa nka saa yine yashatse ifunguro akajya mu mujyi ariko abwirwa ko ritaraboneka, ahitamo kujya ahafatiwe amashusho.

Ati “Erega sinywa inzoga, nagiye hariya ngiye kurya.Nari nazindutseyo , iyo sisiteme nendaga kuyisubiza no ku murongo kuko yari yaravuyeho,barangoye kunyishyura, banyohereza amafaranga ngo nyavunjishe,ndayavunjisha .

Ngiye kurya mu maresitora yo mu mujyi barambwira biboneka mu masaha ya saa tanu cyangwa saa sita, barambwira ngo hari ahantu haboneka ibiryo, manuka hariya rero kugira nze guhita ngendera rimwe. Murabizi aba b’ikoranabuhanga guhaguruka ni ikibazo, ni muri ubwo buryo.”

We avuga ko atiteguye gutanga ikirego ngo kuko adashaka kwihimura ku muntu ushaka kumugirira nabi, asaba abantu kujya bashishoza.

Ati “Icya mbere cyo ni uko batabyemera.Abantu bagomba kujya bakoresha ubwenge mu gutekereza.Ntabwo wasobanurira umuntu saa yine z’amanywa, ufashe umuntu.Ikindi bagomba kujya bitondera ibyo babonye byose.

 

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW