Urukiko Mpanabyaha rwavuze ko “Kabuga Felicien atabasha kuburana”

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Kabuga Felicien afite uburwayi ngo bw'igihe kirekire bwafashe imitsi y'ubwonko

Urukiko Mpuzamahanga rwa UN rukorera i La Haye/Hague mu Buholande rwavuze ko umunyemari Kabuga Felicien adafite ubushobozi (intege) bwo kuburana.

Kabuga Felicien afite uburwayi ngo bw’igihe kirekire bwafashe imitsi y’ubwonko

Inyandiko ndende ifite paji 55 yasohotse ku rubuga rw’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha ngo rusoze imanza z’abakoekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi, batari bafatwa, harimo na Kabuga, ivuga ko uyu abaganga bagaragaje ko adafite ubushobozi bwo kuburana.

Raporo y’impuguke z’abaganga babiri, bagenwe n’uruhande rw’uregwa n’urw’Ubushinjacyaha, bahurije ku kuba Kabuga afite intege nke zituruka ku burwayi bw’igihe kirekire, bwangije imwe mu mitsi y’ubwonko bwe.

Urukiko Mpuzamahanga ruburanisha Kabuga, ruvuga ko atabasha kuburana urubanza rwe, kandi bigaragara ko ibibazo by’ubuzima afite bizarushaho kumera nabi mu minsi iri imbere aho kugira ngo byorohe.

Uru rukiko ruvuga ko hakenewe ubundi buryo busa n’urubanza bwatekerezwa mu gihe cya vuba…”

Ntabwo havuzwe niba Felicien Kabuga azahita arekurwa, kuko urubanza rwe rwari rwasubitswe muri Werurwe, 2023 ku mpamvu z’uburwayi bwe.

Kabuga w’imyaka 88 y’amavuko, yafatiwe Paris mu Bufaransa mu mwaka wa 2020, akekwaho gutera inkunga Jensoide yakorewe Abatutsi, Kubiba urwango rwateye kwica Abatutsi, no guha imihoro Interamwe.

UMUSEKE.RW