WASAC yaburiye abatuye Umujyi wa Muhanga ko bagiye kubura amazi

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Ikigega cy'amazi giherereye i Fatima mu Murenge wa Nyamabuye

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Isuku n’isukura (WASAC)  buvuga ko abatuye mu Mujyi wa Muhanga, bagiye kubura amazi umunsi n’ijoro.

Ikigega cy’amazi giherereye i Fatima mu Murenge wa Nyamabuye

Itangazo iki kigo gishinzwe Isuku n’isukura cyacishije ku mbuga nkoranyambaga, risaba abafatabuguzi bayo ko guhera ku wa Gatatu, tariki 14 Kamena, 2023 hateguwe ibikorwa bya byo gusukura ikigega cyakira amazi  giherereye i Fatima mu Murenge wa Nyamabuye.

Umuyobozi w’Ishami rya Muhanga muri iki kigo WASAC  Sematabaro Joseph yabwiye UMUSEKE ko abatazabona amazi ari abatuye mu Murenge wa Nyamabuye, Shyogwe, igice kimwe cy’Umurenge wa Muhanga na Cyeza.

Sematabaro avuga  ko imirimo yo koza icyo kigega izatuma amazi abura mu Mirenge 4 igize Umujyi wa Muhanga.

Ati: “Guhera ku wa Gatatu mu gitondo, no mu ijoro rishyira ku wa Kane, nta mazi azaboneka.”

Sematabaro avuga ko  abaturage bakwiriye kuvoma amazi menshi kugira ngo ibura ry’amazi ritabagiraho ingaruka.

Sematabaro avuga kandi ko imirimo yo  gusukura ikigega bazayihutisha ku buryo ku wa Kane abatuye uyu Mujyi bazarara bavomye.

Gusa uyu Muyobozi avuga ko abatuye mu bice by’icyaro byo mu Murenge wa Shyogwe bitazabagiraho ingaruka, kubera ko ibigega bubakiwe bikura amazi ahandi.

Iki kibazo cyo koza ibigega mu Mujyi wa Muhanga, kije gisanga hari ibice bitandukanye byo muri uyu Mujyi bidaheruka amazi, kuko bamwe basigaye bavoma mu kabande ahari amavomo.

- Advertisement -

Abandi bakayabona hashize icyumweru cyangwa iminsi ibiri ku bayahabwa vuba.

Mvuyekure Aimable ati: “Abatuye mu Gasenyi  ntabwo baheruka amazi, kuko robinets  zimaze kuma, ndumva iryo tangazo ritatureba.”

Ikigega cy’amazi cy’i Fatima cyubatswe mu mwaka wa 1988, ubwo abari batuye mu Mujyi wa Gitarama icyo gihe ntabwo barengaga ibihumbi 40.

Sematabaro avuga ko kuri ubu abafatabuguzi ba WASAC ari ibihumbi 120 muri uyu Mujyi wa Muhanga.

Iki kigega cyaherukaga gusukurwa mu mwaka ushize wa 2022, kikaba cyakira metero kibe z’amazi 2000.

Iki kigega gitanga metero kibe z’amazi zigera ku 2000

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW / Muhanga.