Abato ntimuzapfushe ubusa imbuto z’abitangiye u Rwanda – KAGAME

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yifurije abanyarwanda bose umunsi mwiza wo Kwibohora, asaba urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye, no kudapfusha ubusa imbuto z’ abacyitangiye mu kukibohora.

Perezida Kagame yahaye umukoro abakiri bato

Ni ubutumwa yatanze ubwo kuri uyu wa Kabiri hizihizwaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 29.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hishimirwa ibimaze kugerwaho mu myaka 29 ishize, ashimira abitanze ngo iterambere rigerweho.

Yagize ati “Umunsi mwiza wo kwibohora! Ubwo twizihiza nk’abanyarwanda ibyo twagezeho mu myaka 29 ishize, turazirikana abo batanze ubuzima bwabo kugira ngo umunyarwanda abeho ubuzima bufite igisobanuro.”

Perezida Kagame yasabye abakiri bato kudapfusha ubusa imbuto zavuye mu mbaraga z’abitangiye igihugu.

Yagize ati “Abakiri bato, ni umwanya wanyu wo kubyaza umusaruro ibyo igihugu cyabahaye no kugira uruhare rwanyu kugira ngo imbuto z’abitangiye igihugu zidapfushwa ubusa.”

Akomeza agira ati “Urugendo rwo guhindura u Rwanda tugomba kurugira urwacu. Tugaharanira abo turi bo n’ibyo turi byo, tugakomeza guharanira kwigira, twubaka igihugu abanyarwanda bakwiye.”

Perezida Kagame aheruka gutangaza ko afata umunsi wo kwibohora nk’umunsi w’Ubunani, yaba kuri we ndetse na benshi mu Banyarwanda kuko ari bwo hatangiye ubuzima bwabo.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

- Advertisement -