Umukobwa wa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Ange Kagame usanzwe ari umubyeyi w’abana babiri, yatangaje ko imfura n’ubuheta bwe, bagiriye rimwe isabukuru y’amavuko.
Ibi Ange Kagame yabitangaje abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, aho yagaragaje ibyishimo afite kubera abakobwa be babiri bagize isabukuru.
Yagize ati “19/7/2020 – Anaya Abe Ndengiyingoma. 19/7/2022 – Amalia Agwize Ndengiyingoma. Abakobwa banjye bujuje imyaka itatu n’umwe. Icyubahiro ku Mana kuri izi mpano zidasanzwe.”
Ukurikije igihe cyagaragajwe ko aba bana bombi bavukiye, bigaragara ko Anaya Abe Ndengeyingoma yujuje imyaka itatu, mu gihe Amalia Agwize Ndengiyingoma yujuje umwaka umwe.
Aba buzukuru b’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, aherutse kugaragaza ko ari abakunzi b’ikipe ya Arsenal asanzwe afana.
Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma, bakoze ubukwe muri Nyakanga 2019. Umunsi nyir’izina w’amateka y’isezerano ryo gushyingirwa imbere y’Imana hagati y’aba bombi wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga mu birori byitabiriwe n’abantu bo mu miryango n’abandi batumirwa.
Mu mpera za Ukuboza 2018, ni bwo Ange yari yasabwe anakwa na Bertrand Ndengeyingoma, ndetse ibi birori byitabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame.
UMUSEKE.RW