Aloys Simba wahamwe n’icyaha cya Jenoside yapfuye afite imyaka 85

Lieutenant Colonel Aloys Simba wari umwe mu biyise Les Camarades du 5 Juillet 1973, itsinda rya ba Offisiye 11 bahiritse ubutegetsi bwa Kayibanda, yapfuye nk’uko amakuru abivuga.

Simba Aloys yari amaze igihe gito arekuwe n’umucamanza Theodor Meron aho yari afungiwe muri Benin

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku wa kabiri tariki ya 04 Nyakanga, 2023 akaba apfuye afite imyaka 85.

Lieutenant Colonel Simba Aloys (wari mu kiruhuko cy’izabukuru) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umwe mu bagize uruhare mu bwicanyi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Paruwasi ya Kaduha, no ku ishuri ry’imyuga ry’i Murambi ya Gikongoro.

Uyu mugabo yatawe muri yombi mu mwaka wa 2001 mu gihugu cya Senegal ashinjwa icyaha cya Jenoside, yoherezwa kuburanira mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, rwari rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania.

Simba yatangiye kuburana tariki 30 Kanama, 2004 urubanza rwe rupfundikirwa tariki 08 Nyakanga, 2005, akatirwa imyaka 25 y’igifungo tariki 13 Ukuboza, 2005.

Yaba we n’Ubushinjacyaha barajuriye, ariko ubwo bujurire bw’impande ebyiri burangwa, ku wa 27 Ugushyingo, 2007 Urugereko rw’ubujurire rurekeraho igifungo cy’imyaka 25.

Simba yajyanywe mu gihugu cya Bénin kugira ngo arangize igihano, aza kurekurwa ku wa 29 Mutarama, 2019 ku mpamvu z’uburwayi igihano cye kitarangiye.

Col Aloys Simba yavutse ku wa 28 Ukuboza, 1938 avukira muri Komini Musebeya, Perefegitura ya Gikongoro.

Yinjiye mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Kigali mu 1961. Mu 1973 ni umwe mu basirikare biyise Les Camarades du 5 Juillet 1973 bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Grégoire Kayibanda, icyo gihe ya afite ipeti rya Major.

- Advertisement -

Ku butegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana, Col Simba yabaye Minisitiri w’Itangazamakuru, aba n’Umudepite.

Yasezerewe mu ngabo z’u Rwanda z’icyo gihe (Ex-FAR) ajya mu kiruhuko cy’izabukuru mu 1992.

UMUSEKE.RW