Bishop Rugagi yakiriwe nk’umwami i Nairobi-AMAFOTO

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Bishop Rugagi yahawe indabo anambikwa idarapo rya Kenya

Dr Bishop Rugagi Innocent yakiranywe urugwiro i Nairobi muri Kenya, aho ategerejwe mu giterane gikomeye cyiswe “Revival Fire in Kenya.”

Dr. Bishop Rugagi Innocent yakiranywe urugwiro i Nairobi


Bishop Rugagi uherutse gukora ibiterane bikomeye mu gihugu cya Ethiopia ,akigera ku kibuga cy’indege i Nairobi yakiriwe nk’umwami.

Mu bakiriye Bishop Rugagi barimo Prophet Dr Joseph Njuguna , Umuyobozi w’Itorero Shekinah Glory International ryateguye iki giterane.

Bishop Rugagi, Umushumba Mukuru w’Amatorero y’Abacunguwe [Redeemed Gospel Church], aherutse gutangaza ko agiye gusubukura ibikorwa by’Ivugabutumwa n’Ibiterane Mpuzamahanga mu Rwanda n’ahandi.

Uyu mushumba usigaye uba mu gihugu cya Canada aho afite n’Itorero, amaze iminsi mu ngendo z’ivugabutumwa kuko yageze i Nairobi avuye muri Ethiopie, aho yari yitabiriye ikindi giterane gikomeye.

Aho muri Ethiopie, Bishop Rugagi yakoreshejwemo n’Imana imirimo n’ibitangaza bikomeye agirana ibihe byiza n’abakristo baho.

Ubwo ku wa 11 Nyakanga 2023 yageraga muri Kenya n’aho yakiriwe n’abakunzi be benshi bari bamukumbuye cyane.

Muri kiriya gihugu Bishop Rugagi yahakoreye ibiterane byinshi by’ububyutse n’amasengesho yagiye atumirwamo n’amadini n’amatorero yaho.

Igiterane Bishop Rugagi yatumiwemo kizatangira ku wa 14 gisozwe ku wa 16 Nyakanga 2023 aho azahita asubira muri Canada.

- Advertisement -
Hakaswe umtsima wo kumuha ikaze muri Kenya
Yari yateguriwe imodoka y’umuzinga
Bishop Rugagi yahawe indabo anambikwa idarapo rya Kenya
Abana bato baje kwakira Umushumba wasizwe n’Imana

Abanyamakuru bari benshi baje guha ikaze Bishop Rugagi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW