Bugesera: Koperative ikora imitako yabuze isoko

Abagore bibumbiye muri Koperative yitwa COVAMAYA yo mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera ikora umwuga wo kuboha ibiseke n’indi mitako, batangaza ko baheruka amasoko mbere y’umwaduko wa Covid-19, ibyo bakoze biri kubapfira ubusa.

Imitako ikorwa n’iyi koperative yaheze mu bubiko kubera kubura amasoko

Iyi Koperative ikorera mu Gakiriro ko mu Kagari ka Kagenge, igizwe n’abagore 122, babwiye UMUSEKE ko kuva mu mwaduko w’icyorezo cya Covid-19 bahuye n’ingaruko zo kubura ba mukerarugendo babahaga icyashara gishyushye.

Yankurije Claudine avuga ko hari ibiseke n’imitako myinshi badafitiye isoko, ibi byabateye kutabasha kwishyura abaturage babazanira ibikoresho kuko nta mafaranga bakibona.

Yagize ati “Mudushakire umuntu nibura ukorera imbere mu gihugu watujyanira iyi mitako kugira ngo tubone amafaranga ubukene buraturembeje.”

Yankurije avuga ko uyu mwuga usibye kubahuriza hamwe bakabasha gusirimuka bari bageze ku rwego rwo kwikemurira ibibazo mu ngo none bakaba bari gusubira inyuma mu iterambere.

Mukantabana Jacqueline avuga ko ibiseke n’imitako yabo byujuje ubwiza n’ubuziranenge ku buryo mbere ya Covid-19 byakundwaga n’abanyamahanga.

Avuga ko kuva umushinga witwa Millenium Village Project wabafashaga kubona amasoko yo hanze wakuramo akawo karenge n’imisoro itaboroheye.

Yagize ati “Ubu dusigaranye umukiliya umwe nawe araza agatwara ducye ibindi bikaguma aho kandi ni byiza cyane.”

Nyirabambari Chantal, Umuyobozi w’iyi Koperative asaba Abanyarwanda muri rusange gukunda imitako ikorerwa mu Rwanda by’umwihariko bakabagana bagataka aho batuye, na bo bakongera gukora ku ifaranga.

- Advertisement -

Iyo babonye abaguzi umutako ugurwa amafaranga macye aba ari 2000 Frw mu gihe uwa menshi ari ibihumbi 90 Frw.

Inzego z’ubuyobozi zitandukanye zizeza abagize iyi koperative kubashakira amasoko ariko bikaba amasigaracyicaro.

Abagize Koperative COVAMAYA basaba ab’imbere mu gihugu kugura imitako
Ni imitako ibereye ijisho kandi ihendutse

Imitako yabo ishyirwa ahantu hatandukanye
Nubwo babuze amasoko ntibacika intege, bakomeza gukora imitako kandi myiza
Iyo bari mu kazi baganira ku iterambere ry’ingo n’uko bahangana n’amakimbirane

 

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW i Bugesera