Burundi: Guhirika ubutegetsi byapfubye ! Abo mu ishyaka rya Rwasa bariye karungu

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya CNL, Simon Bizimungu yamaganye imyanzuro y’itsinda ry’abayobozi 10 mu bagize biro y’iryo shyaka, bashyize umukono ku itangazo rivuga ko yasimbuye by’agateganyo Agathon Rwasa.

Agathon Rwasa ashinja Leta y’u Burundi gushaka gusenya ishyaka rye

Ku wa 04 Nyakanga 2023 itsinda ry’abadepite 10 bo mu ishyaka rya CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Burundi batangaje ko birukanye ku butegetsi bw’ishyaka Agathon Rwasa warishinze.

Ni nyuma y’uko ku wa 28 Kamena 2023, Agathon Rwasa ahagaritse abayobozi muri iryo shyaka bagera kuri 11 bashinjwa kutubahiriza inshingano, kutubaha inzego hamwe n’ubuyobozi bukuru bw’ishyaka.

Abo birukanwe mu buyobozi bwa CNL barimo Abadepite 10 bo bashinja Agathon Rwasa kuyobora nabi ishyaka, gushyira imbere inyungu ze no kubiba amacakubiri mu barwanashyaka.

Terence Manirambona wahoze ari umuvugizi wa CNL akaba ari we ukuriye agatsiko k’abirukanye Agathon Rwasa, yavuze ko Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka, Simon Bizimungu ari we ugomba kuba umuyobozi mukuru by’agateganyo.

Yavuze ko mu kwirukana Agathon Rwasa ari uko basanze mu ishyaka bimaze kudogera nyuma yo kumusaba kwicara hamwe inshuro nyinshi ariko akabirenza ingohe.

Yagize ” Tuzasoma amategeko y’ishyaka maze adukiranure, nibaza ko ari wo muti urambye kuko bikomeje uku ryasenyuka.”

Simon Bizimungu, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya CNL yateye utwatsi abahiritse ku butegetsi Agathon Rwasa maze bakamwimika ngo ayobore inzibacyuho, avuga ko abafashe icyo cyemezo batazi amategeko y’ishyaka.

Yashimangiye ko Agathon Rwasa ari we ukiyobora iryo shyaka, kuko kumusimbuza bigomba kunyura mu Nteko rusange idasanzwe y’ishyaka rya CNL.

- Advertisement -

Yagize ati “Mbanze ntere ibyatsi ibyo abo bantu bakoze kuko ibyo bakoze bavuga ko bakuye ku buyobozi umukuru w’ishyaka mu magambo y’Ikirundi bakoze ibidakorwa kuko nta mategeko na make bisunze yabaha uburenganzira bwo gukora ibyo bakoze.”

Yavuze ko nta burenganzira kariya gatsiko gafite bwo kumugira Umuyobozi w’ishyaka kuko inteko rusange idasanzwe ariyo igena cyangwa igakuraho umuyobozi mukuru.

Yagize ati “Ayo mategeko mbona ko bayasomye acuritse, bari bagerageje guhirika ubuyobozi bw’ishyaka ariko ibintu nk’ibyo byataye agaciro muri iki gihe mu gihugu cyacu.”

Bizimungu avuga ko ibyakozwe na kariya gatsiko bitemewe n’amategeko anasaba inzego z’umutekano kubakurikirana bakagaragaza ububasha bwo gutegura inama aho bwavuye mu gihe iri shyaka riherutse kubuzwa n’ubutegetsi bw’u Burundi gutegura inama izo arizo zose.

Yakuriye inzira ku murima kandi abifuza ko iri shyaka ryacikamo ibice kubera inyungu za politiki, ahamya ko abakoze ariya makosa bazabyicuza cyane.

Agathon Rwasa wahoze ari inyeshyamba akunze gushinja Leta y’u Burundi gutegura isenywa ry’ishyaka rye mu nyungu za CNDD-FDD iri ku butegetsi muri kiriya gihugu.

Inkuru yabanje…..

Burundi: Agathon Rwasa yirukanwe ku buyobozi bw’ishyaka rye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW