Davis Cup: U Rwanda rwahize guhigika ibihangange

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, bwemeje ko u Rwanda rwiteguye neza ku kigero cyo gutsinda ibihugu bikomeye muri Afurika.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, buremeza ko ikipe yiteguye neza

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hakinwe irushanwa rya Tennis ry’Igikombe cy’Isi ku rwego rwa Afurika, Davis Cup Africa Group IV, Abanyarwanda bakomeje gukaza imyitozo.

Aganira n’Itangazamakuru kuri uyu wa Kane, Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste, yavuze ko abakinnyi biteguye neza kandi batazaba abaherekeza abandi muri iri rushanwa.

Ati “Ibyangombwa dutegekwa n’Ishyirahamwe mpuzamahanga rya Tennis, ITF, byose birahari, hasigaye utuntu dukeya. Ibintu mbega byose birahari.”

Yakomeje agira ati “Nimwitegure ko intego ari yayindi. Muri Africa Group V, intego yacu yari ukurangiraza twatsinze turi aba mbere. Ntibyakunze ariko twageze ku mukino wa nyuma, twe tubona intambwe nziza twagezeho. Muri iyi nanone intego ni yayindi ni ugufata umwanya wa mbere. Umukino wacu wa Tennis mu Rwanda uragenda utera imbere. Kandi abakinnyi bacu biteguye neza, banadusezeranyije ko biteguye guhangana n’ikipe iyo ari yo yose. Biteguye kuzahangana.”

Irushanwa rizitangira tariki 26, risozwe kuri 29 Nyakanga. Ibihugu umunani birimo u Rwanda, Ghana, Cameroun, Angola, Mozambique, Nigeria, Botswana na Kenya.

Karenzi avuga ko abakinnyi bazava mu bihugu umunani birimo n’u Rwanda ruzakira irushanwa ari 53 baziyongeraho abatoza n’abandi bose bazaba bafite aho bahurira n’irushanwa ry’uyu mwaka.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko irushanwa ry’uyu mwaka, rizazamura amakipe abiri ya mbere akajya mu itsinda rya gatatu (Africa Group III) mu gihe amakipe abiri ya nyuma akamanurwa mu itsinda rya gatanu (Africa Group V).

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, Karenzi yakomeje ahamya ko imyiteguro igeze ku rwego rwegera 100% kandi ko n’ikipe izahagararira u Rwanda yiteguye neza nyuma y’iminsi irenga 30 imaze mu mwiherero.

- Advertisement -

Ibihugu biratangira kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023.

Mu mwaka ushize, u Rwanda rwageze ku mukino wa nyuma, ruhatsindirwa na Togo bituma ruzamuka mu Cyiciro cya Kane (Group IV).

Biteguye kuva mu Cyiciro cya Kane bakajya mu cya Gatatu
Bamaze iminsi irenga 30 mu myitozo
Biteguye neza
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yitoza buri gihe

UMUSEKE.RW