Gasabo: Korali Rangurura yatangiye kubakira umuryango utishoboye

Korali Rangurura yo muri ADEPR Paruwasi ya Gihogwe yatangiye kubakira umuturage witwa Karake Straton utuye mu Murenge wa Jali, Akagari ka Nyaburiba mu Mudugudu wa Mataba, utari ufite aho kuba.

Inzego z’umutekano zikorera mu Murenge wa Jali zitabiriye iki gikorwa

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023 nibwo iyi nzu yatangiye kubakwa mu muganda wakozwe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Jali, Inzego z’Umutekano zikorera muri uriya Murenge, Abaturage ndetse na Korali Goshen yo mu Karere ka Musanze.

Icyo gikorwa cyaranzwe no gucukura umisingi, gutunda amabuye no gutangira ibikorwa bya Fondation y’inzu bateganya kubaka, izaba ifite ibyumba 3 n’uruganiriro. Uwo muturage akaba azubakirwa kandi igikoni, ubwogero n’ubwiherero.

Karake Straton yashimye abagize uruhare kuri icyo gikorwa cyo kumwubakira, agaragaza ko we numuryango we batari bafite aho kuba.

Yagize ati ” Iki ni igikorwa cyiza rwose nashimira Leta y’Ubumwe kuko Leta yacu ni umubyeyi ntihwema kwibuka abaturage bayo. Ndashimira abakozi b’Imana bamfashije”

Kwizera Simeon, Perezida wa Korali Rangurura yo muri ADEPR Gihogwe mu Rurembo rwa Kigali yabwiye UMUSEKE ko iki gikorwa cyateguwe mu giterane ngarukamwa cyitwa “Rangurura Evangelical Week”.

Yasobanuye ko muri icyo giterane bataririmba gusa ahubwo banagira uruhare mu iterambere ry’Imibereho myiza y’abaturage mu bikorwa bakora bitandukanye.

Yagize ati “Umuntu agomba kumva ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ariko akanakora kugira ngo dufatanye twese turebe ko mu by’ukuri tubona imirimo izaduherekeza nk’abasenga.”

Yongeyeho ko gufashanya bidasaba idini cyangwa itorero runaka ko ari uruhare rwa buri munyarwanda guhindura aho atuye mu rwego rwo kubaka iterambere rirambye.

- Advertisement -

Ati “Ibi ntabwo rero bishingiye ku idini buri muntu wese aho abarizwa akwiriye imirimo akita kuri mugenzi we”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Jali, Olive Ingabire, yashimiye Korali Rangurura na ADEPR Paruwasi Gihogwe kuri icyo gikorwa bakoze anagaragaza ko inkunga yabo igikenewe.

Yavuze ko muri uwo Murenge hakiri imiryango 98 yakuwe ahantu hashyiraga ubuzima bwayo mu kaga ubu ikaba iri gukodesherezwa na Leta mu gihe hagishakishwa ubushobozi bwo kububakira.

Yagize ati ” Kuba twubakiye umuturage wacu akaba abonye aho arambika umusaya ni igikorwa twishimiye. Inzu tuzayitaha mu gihe cya vuba”

Gitifu Ingabire avuga ko bishimishije kuba abakozi b’Imana nyuma yo kwigisha iby’umwuka basohoka mu nsengero bakubaka abaturage mu by’umubiri.

Igiterane cya Rangurura Evangelical Week cya 2023 cyatangiye ku wa 25-30 Nyakanga 2023 kigamije ububyutse, kuvuga ubutumwa bwiza no gukora ibikorwa byo gufasha.

Simeon Kwizera, Perezida wa Korali Rangurura avuga ko buri mwaka bakora ibikorwa bifasha aho batuye
Gitifu w’agateganyo w’Umurenge wa Jali, Olive Ingabire n’inzego zitandukanye zitabiriye umuganda

Nta kwiganda mu gutunda amabuye, Morale yari yose
Nyuma y’umuganda abaturage bibukijwe kwishyura Mituweli no gukurikiza izindi gahunda za Leta
Iyi nzu izuzura ifite agaciro gahwanye na Miliyoni 8 y’u Rwanda
Karake Straton yashimye Leta y’u Rwanda avuga ko Imana isubiriza igihe

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW