Gicumbi: Hatanzwe ibikoresho ku banyeshuri barangije kwiga imyuga

Kuri uyu wa 13 Nyakanga 2023 abanyeshuri baturutse mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gicumbi basoje amasomo y’imyuga bize mu gihe cy’amezi atandatu bahawe ibikoresho.

Abahawe ibikoresho barimo abakobwa 68

Aba banyeshuri biyemeje kwiteza imbere, baturuka mu mirenge itandatu y’akarere ka Gicumbi, ariyo Nyamiyaga Rukomo,Muko, Bukure, Rwamiko na Rutare.

Bavuga ko nyuma yo kwiga imyuga irimo ubudozi, ubwubatsi, guteka, ubuhinzi, gukora imisatsi ndetse no gukanika imodoka, hasigaye kubyaza umusaruro amasomo bakuye ku ishuri.

Umwe mu banyeshuri basoje kwiga imyuga yitwa Niyogusengwa Mediance avuga ko nyuma yo gucikisha amashuri asanzwe,  bakaba bagize amahirwe yo kwiga imyuga biyemeje kwiteza imbere kuri bo ndetse bagafasha n’ imiryango yabo, bitandukanye no kwiyandadarika.

Ati: “Njye naje kwiga nturutse mu murenge wa Rukomo, ndashima cyane ikigo SOS cyita ku bana kikabashakira uko bategura ejo habo, turashima icyizere badufitiye, natwe twiyemeje kwiteza imbere kandi ntago duteze  kujya kwiyandagaza”.

Tuyishimire Jean d’ Amour na we usoje kwiga imyuga yagize ati: “Impamvu ya mbere dushima ni uko batwigishije imyuga ku buntu nyuma y’uko tutagize amahirwe yo kwiga ayisumbuye. Ikindi ni uko nyuma yo kwiga twahawe n’ibikoresho bizadufasha mu myuga itandukanye twize.”

Umuyobozi wa SOS Kwizera Jean Bosco atanga ibikoresho ku banyeshuri bafashije kwiga imyuga

Yavuze ko ibyo bize bizabafasha gutandukana n’ubushomeri ku buryo bagiye dushaka aho gukorera.

Ubufasha uru rubyiruko rwagenewe n’ikigo cyita ku bana SOS Village d’Enfants gikorera mu karere ka Gicumbi, kibinyujije mu mishinga itandukanye bakora hagamijwe gufasha abana.

Umuyobozi wa SOS mu gihugu  Kwizera Jean Bosco avuga ko aba bana 108 bize imyuga itandukanye, gusa ko banahawe ibikoresho bibafasha nyuma yo kuva ku ishuri, igisigaye n’ukwiteza imbere no kubyaza umusaruro ibikoresho bahawe.

- Advertisement -

Ati: “Babonye certificate zemewe ku rwego rw’igihugu Rwanda TVET Board,  bagomba kwigirira akamaro ariko bakakagirira n’imiryango yabo, igisigaye, bafite umukoro wo gufata neza imashini n’ ibikoresho bahawe bizabafasha kwiteza imbere”.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu Uwera Parfaite ashima cyane umufatanyabikorwa w’ akarere SOS ugira uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y’ abaturage muri Gicumbi.

Ati “Turashima SOS nk’umufatanyabikorwa udufasha guhindura imibereho y’abaturage, aba bana barangije kwiga twiteguye kubakurikirana aho bazagira intege nke nk’ urubyiruko rw’ igihugu tuzabibafashamo, nibegere ibigo by’ imari natwe tuzabashyigikira kandi nta kabuza bazagira ejo heza, kuko aribo Rwanda rw’ejo.”

Urubyiruko rusoje kwiga imyuga harimo abakobwa 68 n’ abahungu 40 mu rwego rwo gushyigikira ihame ry’uburinganire, bazamura abana b’ abakobwa, bose uko Ari 108 bakaba bahawe ibikoresho bizabaherekeza mu kazi hagendewe ku myuga bize.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu Uwera Parfaite atanga impamyabumenyi n’ imashini zizafasha kudoda ku bize uyu mwuga
Bahawe ibikoresho bitandukanye, harimo imashini zo kudoda, ibikoresho by’ubukanishi bw’imodoka n’ibindi

UMUSEKE.RW