Hagiye gusohoka itegeko rica akajagari k’abatwara amagare uko bishakiye

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Ernest Nsabimana yagaragaje ko mu rwego rwo guhangana n’impanuka zihitana ubuzima bw’abantu, mu minsi ya vuba abatwara amagare bagomba kuba bafite ubumenyi bw’ibanze ku mategeko y’umuhanda n’imikoreshereze yawo.

Igare ryifashishwa na benshi mu buzima bwa buri munsi

Yabitangaje ku wa 25 Nyakanga 2023 ubwo yitabaga Inteko Rusange ya Sena ku ngamba ziteganyijwe zo gukuraho imbogamizi mu gukumira no kurwanya impanuka zibera mu muhanda.

Ni mu gihe hirya no hino mu gihugu hakunze kuba impanuka ziterwa n’amakosa akorwa n’abatwara amagare kubera ubumenyi bucye ku ikoreshwa ry’umuhanda.

Ni ikibazo gikomeye cyagaragajwe mu bihe bitandukanye aho umuntu abyuka mu gitondo akagura igare, akagenda mu muhanda rimwe na rimwe agatwara abantu nta cyangombwa cyo gutwara afite, nta mategeko yo kugenda mu muhanda azi.

By’umwihariko byagaragaye kenshi ko abakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu hifashishijwe amagare bazwi nk’abanyonzi bakwiriye gushyirirwaho amabwiriza ndetse bakajya bakora bafite ubwishingizi bw’impanuka.

Abasenateri bagaragaje icyuho mu mategeko y’umuhanda n’imikoreshereze yawo bituma hari amakosa akorwa n’abatwara amagare ashobora gushyira ubuzima bwabo n’ubwabo batwara mu kaga.

Hagaragajwe ko bisa nk’aho amategeko y’umuhanda atareba abatwara amagare aho usanga bitwara uko bishakiye mu muhanda ku buryo biteza impanuka.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana yabwiye Abasenateri ko ikibazo cy’abatwara amagare badafite ubumenyi bw’ibanze ku mategeko y’umuhanda kiri kuvugutirwa umuti.

Yavuze ko mu gihe cya vuba” mu mushinga w’itegeko ugendanye n’imikoreshereze y’umuhanda hazagaragaramo ibizatuma abatwara amagare bagomba kuba bafite ubumenyi bw’ibanze ku mategeko y’umuhanda n’imikoreshereze yawo.”

- Advertisement -

Dr Nsabimana yavuze ko hari ubukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro” bugamije guhindura imyitwarire n’imyumvire y’ingeri zose z’abakoresha umuhanda bigishwa uruhare rwabo mu kurinda impanuka zo mu muhanda.

Ubusanzwe abatwara amagare bari mu byiciro bitatu birimo icy’abayagendaho bagiye muri gahunda zabo zisanzwe, abayifashisha bakora siporo ndetse n’abayakoresha batwaraho abantu n’ibindi.

Amwe mu makosa abatwara amagare bakunze gukora agateza impanuka arimo, gufata ku binyabiziga bigenda, guhagarara ahatemewe, gutwara bagenzi barenze umwe, gupakira imizigo irenze ubushobozi bw’igare, kurenza amasaha y’akazi yemewe no kunyura mu mukono utari uwabo.

Abakoresha umuhanda bose bibutswa ko bagomba kwitwararika kugira ngo hakumirwe impanuka zitwara ubuzima bw’abantu cyangwa zikabamugaza.

Amakosa amwe akorwa n’abatwara amagare ashobora guteza impanuka

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW