Ifoto y’Umunsi: Perezida Kagame yifurije isabukuru nziza abuzukuru be

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yongeye kuzamura amarangamutima y’Abanyarwanda n’abandi bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kubasangiza ifoto ye n’abuzukuru be ku isabukuru y’amavuko ya bo.

Perezida Kagame n’abuzukuru be mu byishimo

Perezida Kagame usanzwe uzwiho kugira uburyo ahuza inshingano zo kuyobora igihugu ndetse n’izo kwita ku muryango we, yashyize hanze iyi foto kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2023.

Yagize ati “Ndi kumwe n’abana banjye ku munsi w’isabukuru yabo, bizihiriza umunsi umwe tariki 19 Nyakanga. Ndabakunda.”

Ku wa 19 Nyakanga 2023 nibwo Abuzukuru b’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, umwe yujuje itatu mu gihe undi yuzuza umwaka umwe w’amavuko.

Uwitwa Anaya Abe Ndengeyingoma yujuje imyaka itatu, mu gihe Amalia Agwize Ndengiyingoma yujuje umwaka umwe.

Ange Kagame, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, nawe yagaragaje ibyishimo afite kubera abakobwa be babiri bagize isabukuru.

Yagize ati “19/7/2020 – Anaya Abe Ndengiyingoma. 19/7/2022 – Amalia Agwize Ndengiyingoma. Abakobwa banjye bujuje imyaka itatu n’umwe. Icyubahiro ku Mana kuri izi mpano zidasanzwe.”

Mu bihe bitandukanye Perezida Kagame, yagiye avuga ko mu byo akora byose umuryango we uza imbere ndetse uri mu bituma n’akazi ke kagenda neza.

Abuzukuru ba Perezida Paul Kagame bagiriye isabukuru rimwe

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW