Inama y’igitaraganya yize ku bwicanyi bwakorewe Okende Chérubin

DRC: Minisitiri w’Intebe wa Congo Kinshasa yatumije inama y’igitaraganya nyuma y’urupfu rwa Okende Chérubin wabaye Minisitiri w’Ubwikorezi wishwe arashwe n’abantu batazwi.

Bamwe mu bagize Guverinoma muri Congo Kinshasa bahuye banzura ko hagomba kubaho iperereza ku rupfu rwa Okende Chérubin

Abaturage muri Congo bagaragaje mu itangazamakuru ko bahangiyikishijwe n’umutekano wabo, nyuma y’uko abantu batazwi bashimuse Okende Chérubin ku wa Gatatu bamusanze ku Rukiko rushinzwe kurengera itegeko Nshinga, nyuma abagenzi bakamusanga mu modoka ye yishwe ku wa Kane.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Kinshasa, Patrick Muyaya yatangaje ko inama y’igitaraganya yabaye yemeje ko hashyirwaho Komisiyo yagutse ikazakora iperereza kuri ruriya rupfu rwa Okende Chérubin.

Iyo Komisiyo ngo izaba irimo inzego zose z’umutekano, haniyambazwe ibihugu by’inshuti za Congo kuyigiramo uruhare kugira ngo “ukuri kose kujye ahagaragara ku bijyanye na ruriya rupfu”.

Patrick Muyaya yavuze ko Congo yose ibabajwe na ruriya rupfu ndetse na Perezida Felix Tshisekedi ubwe.

Yavuze ko hatangiye iperereza ry’ibanze kuri ruriya rupfu rwa Okende Chérubin, akavuga ko nubwo hari abahuza urupfu rwe na politiki, ariko muri Congo hamaze igihe havugwa ibikorwa byo gushimuta abantu no gucuruza ibice by’imibiri yabo harimo impyiko.

Muyaya yavuze ko Perezida Tshisekedi yasubitse ingendo yari afite kubera ruriya rupfu, bityo Muyaya akavuga ko iki atari igihe cyo kuvuga mu itangazamakuru ikintu kiri gukorwaho iperereza, agasaba abantu kwihangana kugera ubwo ukuri kuzajya ahabona.

Urupfu rwa Okende Chérubin rwamaganywe n’amahanga

Ibihugu birimo America n’Ubwongereza byamaganye urupfu rwa Okende Chérubin. Ubutumwa bwa Ambasade ya America i Kinshasa buvuga ko iki gihugu cyamaganye ubwicanyi bwakorewe uwahoze ari Minisitiri w’Ubwikorezi Cherubin Okende, kandi ko yihanganishije umuryango we.

- Advertisement -

Ubutumwa bukomeza bugira buti “Turasaba ubuyobozi bwa Congo Kinshasa gukoresha iperereza ryihuse kuri iki gikorwa giteye isoni.”

Alyson King uhagarariye Ubwongereza muri Congo, yavuze ko yakiranye amakenga ubwicanyi bwakorewe uwahoze ari Minisitiri w’ubwikorezi akaba yari Umuvugizi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta, Chérubin Okende.

Yavuze ko iki cyaha kigambo gukorwaho iperereza abagikoze bakagezwa imbere y’ubutabera.

Moise Katumbi wari mu ruzinduko rw’akazi muri Cote d’Ivoire, yavuze ko uwari Umuvugizi w’Ishyaka rye, Ensemble pour la République yishwe ku mpamvu za politiki.

Yavuze ko bamukoze mu mugongo, akaba asaba ko habaho iperereza.

Ati “Chérubin Okende yari umuntu mwiza, umubyeyi w’abana, umuntu w’amahoro, wizera yakoreye igihugu cye, yishwe nabi, birababaje ku gihugu cyacu, cyane kuri Demokarasi, nihanganishije umuryango wose wa Chérubin Okende, ndi mu nzira nsubira i Kinshasa ngo ndirire Chérubin.”

Abasesengura ibibera muri Congo, barahuza urupfu rwa Chérubin Okende wari Umuvugizi w’ishyaka Ensemble pour la République rya Moise Katumbi n’ibikorwa bya politiki bijyanye n’amatora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu Ukoboza 2023, bigasa no guca intege Moise Katumbi wamaze gutangaza ko aziyamamaza.

Perezida Tshisekedi yihanganishije umuryango wa  Chérubin Okende

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi, byatangaje ubutumwa bwe, buvuga ko yababajwe n’inkuru yamenyekanye mu gitondo, ku rupfu rwabaye mu buryo bubabaje rwa Chérubin Okende.

Tshisekedi yihanganishije umuryango we n’abavandimwe.

Yasabye inzego z’ubutabera kuzagaragaza umucyo ku byabaye, no guhana abagize uruhare muri icyo gikorwa “cya kinyamaswa.”

Minisitiri w’Intebe, Sama Lukonde na we yatangaje ko yababajwe n’urupfu rw’umwe mu bo yagize Minisitiri bagakorana imyaka ibiri.

Ati “Nk’ukuriye Guverinoma natanga ubuhamya bw’urukundo rwe kuri Congo. Nicishije bugufi nibuka uyu dusangiye igihugu, kandi nihangishije umugaore we n’umuryago we wose.”

Sama Lukonde yavuze ko Guverinoma ya Congo yiyemeje kugaragaza ukuri kuri kiriya cyaha kitajyanye n’amahame Umukuru w’Igihugu aharanira.

Muri 2019 kugeza 2020, Chérubin Okende Senga yabaye Umuvugizi w’Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta ryitwa «Lamuka».

Mu mwaka wa 2018, yatorewe kuba Depite mu gace ka Lukunga mu Mujyi wa Kinshasa.

Mu kwezi kwa Kane 2021, nibwo Chérubin Okende Senga, yagizwe Minisitiri w’Ubwikorezi, Ibijyanye n’Inzira z’Itumanaho no Gukura igihugu mu bwigunge (Transport, des Voies de Communication et du Désenclavement).

Uwabaye Minisitiri muri Congo yishwe n’abamushimuse

UMUSEKE.RW