Uwabaye Minisitiri muri Congo yishwe n’abamushimuse

Cherubin Okende wari Depite utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi umurambo we wasanzwe mu modoka kuri uyu wa Kane tariki 13 Nyakanga, 2023.

Cherubin Okende nyuma yo gushimutwa basanzwe yishwe

Urupfu rwe rwamenyekanye kuri uyu wa Kane ubwo umurambo we wabonekaga ku muhanda witwa Poids Lourds i Kinshasa.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, Cherubin Okende yashimuswe n’abantu batazwi bitwaje intwaro, abo mu muryango we ntibamenye irengero rye.

Ishyaka yari arimo ryitwa Ensemble pour la République ryari ryamaganye icyo gikorwa cy’ubushimusi cyakorewe mu mbuga y’Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga.

Okende yari yagiye kureba Umucamanza wo kuri ruriya rukiko amushyiriye ibaruwa isaba ko gahunda yari afite yo guhura na we isubikwa.

Uriya mucamanza witwa Sylvain Lumu yari yasabye Okende ko ku wa Kane azitaba Urukiko kugira ngo baganire kandi bandike raporo ijyanye n’imitungo Okende yaba atunze nyuma yo kuva muri Guverinoma.

Okende wabaye Minsiitiri w’Ubwikorezi muri Congo, umurambo we wakuwe mu modoka na Polisi ishinzwe kugenza ibyaha, hari n’abasirikare ujyanwa mu buruhukiro.

Nyakwigendera yari umwe mu bantu ba hafi mu ishyaka rya Moise Katumbi, ndetse yari Umuvugizi w’Ishyaka.

Moise Katumbi watangaje ko aziyamamariza kuyobora Congo, abayoboke bo hejuru mu ishyaka rye, bakomeje guterwa ubwoba harimo no kubafunga.

- Advertisement -

Salomon Kalonda, Umujyanama wihariye wa Katumbi, Depite Mike Mukebayi, n’uwahoze ari Depite, Franck Diongo bose batawe muri yombi.

Muri 2019 kugeza 2020, Chérubin Okende Senga yabaye Umuvugizi w’Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta ryitwa « Lamuka ».

Mu mwaka wa 2018, yatorewe kuba Depite mu gace ka Lukunga mu Mujyi wa Kinshasa.

Mu kwezi kwa Kane 2021, nibwo Chérubin Okende Senga, yagizwe Minisitiri w’Ubwikorezi, Ibijyanye n’Inzira z’Itumanaho no Gukura igihugu mu bwigunge (Transport, des Voies de Communication et du Désenclavement).

SOURCE: actualite.cd

UMUSEKE.RW