Karongi: Umugabo yishe umugore kubera ifuhe

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Ngabitsinze Samuel wo mu Karere ka Karongi arakekwaho kwica umugore we witwa Nyirabugingo Marciane  nyuma yo kumwumva avugira kuri telefone, agakeka ko bari kumutereta.

Ibi byabaye mu ijioro ryo kuwa 26 Nyakanga 2023,bibera mu Mudugudu wa Kabwenge, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita, NSENGIYUMVA Songa,yabwiye UMUSEKE ko bari bamaze igihe gito bimukiye mu Kagari ka Kigarama bityo amakimbirane byari bigoye kuyamenya.

Ati “Yaba umugabo n’umugore ntabwo bari batuye muri kariya Kagari,umugabo akomoka mu karere ka Nyamasheke,yagendaga akora imirimo no kwimuka aho abonye akazi,aho yarari muri ako kagari niho yari acumbitse.Yemwe muri iryo cumbi ni uko yari amaze iminsi atahaba,aba iKigali,agarutse mu cyumweru gishize.”

Amakuru avuga ko  Ngabitsinze yakoraga akazi ko gutwika amakara yatashye avuye mu kazi ageze mu rugo asanga umugore we ari kuvugira kuri telefone, bararwana aramuniga kugeza ashizemo umwuka, ahita yigira mu kabari asiga amukingiranye.

Umwana wa nyakwigendera niwe wahuruje abantu avuga ko se na nyina barwanye, se akamukingirana. Abaturanyi bahise batabaza ubuyobozi buhageze bwica urugi busanga yamaze gushiramo umwuka.

Gitifu Nsengiyuma yagiriye inama  abayobozi kujya bamenya amakuru ku bantu bashya bimutse.

Ati “Icyambere gikomeye ni ukumenya abo bakira, ku buyobozi bw’Akagari,umudugudu, bakamenya abo bakira bakamenya imyitwarire yabo byaba byiza bakababaza aho bakomotse, rimwe na rimwe byajya bituma banakurikiranywe byajya bituma hataba imfu zitunguranye nk’urwo rwabaye.”

- Advertisement -

Nyirabugingo na Gabitsinze bari bafitanye umwana umwe w’imyaka 6. Kugeza ubu Ngabitsinze afungiye kuri RIB sitasiyo ya Gishyita, mu gihe iperereza rikomeje.

Ni mu gihe umurambo wabanje kujyanwa gukorerwa isuzuma   mu bitaro bya Mugonero  mbere yuko ushyingurwa ku munsi wejo.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW