Kicukiro: Ahazwi nka Sodoma bakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza- AMAFOTO

Abari barabaswe n’ingeso mbi bo mu Marembo ahamamaye nka Sodoma mu Kagari ka Kanserege mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, bakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza, biyemeza kugendera kure gukoresha ibiyobyabwenge no kwirinda ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA.

Umunezero wari wose ku bitabiriye umunsi wa mbere w’igiterane “Kubaho ni Yesu”

Ni mu butumwa bwatangiwe mu giterane cy’iminsi ibiri cyateguwe n’Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatenga ku bufatanye n’umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa wa AEE Rwanda.

Iki giterane cyatangiye kuri uyu wa 09 Nyakanga 2023 kigamije gushishikariza abantu kwirinda ibikorwa byose bijyanye no gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge no kwirinda SIDA.

Bamwe mu bacyitabiriye ku munsi wa mbere bavuga ko uyu ari umwanya mwiza wo kubafasha kumva neza inzira igana ijuru.

Nsengiyumva Emmanuel yagize ati “Sodoma ni ho hambere muri Kigali harangwaga ibiyobyabwenge byatumaga ntacyo tugeraho, ubusambanyi ari bwinshi kubera ibiyobyabwenge urumva na SIDA ntiyaburaga kuri bamwe.”

Uwimana Jeannette na we yagize ati “Hari urubyiruko rwinshi harimo n’abakuze babaswe n’ibiyobyabwenge kandi ubikoresha ntatana n’ubusambanyi bushobora kumukururira SIDA. Kuduha ubutumwa nk’ubu binyuze mu ijambo ry’Imana byumvikana kurushaho.”

George Nkurunziza, Umuyobozi w’Ivugabutumwa mu muryango Nyafurika w’Ivugabutumwa wa AEE Rwanda avuga ko ibikorwa nk’ibi ari nk’urushundura rutuma abantu babona ijambo ry’Imana kandi rikiza.

Yagize ati “Sodoma irazwi cyane n’iryo zina ririhagije, igiterane dufite hano gifite ingingo ivuga ngo ‘Kubaho ni Yesu’,  Imana yaremye umuntu atari ukugira ngo ayobywe ubwenge, kwari ukugira ngo ayiramye.”

Avuga ko gukorera igiterane mu Marembo ahazwi nka Sodoma ari ukugaragaza ubutumwa bwiza bwa Yesu bubasha gukiza imitima y’abantu, bakabohoka mu buryo bwuzuye.

- Advertisement -

Ati “Iyo umuntu amaze gukizwa akizera Yesu aba abonye ubugingo buhoraho ariko noneho hari urugendo aba atangiye rwo kugenda acika ku ngeso za cyera. Ijambo ry’Imana azarihabwa n’Abakristo twahuguye ndetse n’abashumba b’Itorero.”

Rev Past Theogene Kanamugire, Umushumba w’Itorero rya ADEPR Paruwasi Gatenga avuga ko ubutumwa bwiza butuma ababaswe n’ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’ubuzererezi barushaho gusobanukirwa utanga ubuzima n’imbaraga zihindura.

Avuga ko bahisemo gusohoka mu rusengero bakegera abantu aho batuye kugira ngo bakire Yesu, bakabasangiza ubuhamya bw’aho Kristo yabavanye kugira ngo na bo bamwizere babone iyo neza babonye.

Yagize ati ” Imiryango myinshi ibayeho mu buryo bw’amakimbirane, abantu babayeho mu buryo bw’ibibazo, kwegera abantu no kujya kubabwira ko bakwiye kubohoka, tukababwira ubumwe n’ubwiyunge, kuva mu byaha no kubohoka kuko umuryango utekanye niwo ugira ubuzima.”

Rev Past Kanamugire avuga ko iyo abantu bagiye mu byaha batakaza ubumuntu n’ibyiringiro kubera impamvu z’ibiyobyabwenge n’izindi mbaraga zibatwaza igitugu.

Ati “Iyo tubabwiye Yesu rero bituma umuryango wegerana, umugabo n’umugore bakabana neza, abana n’ababyeyi bakabana neza, ni inyungu ku gihugu, ku Itorero kandi ni inyungu kuri ba nyir’ubwite bemeye guhinduka no kuvuka ubwa kabiri no guhereza ubuzima bwabo Yesu.”

Amakorali arimo Impanda, Ebenezer, Yakini, Abiteguye, Ubumwe, Goshen na Salem na Ev Penina bari mu batumiwe muri iki giterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge gifite insanganyamasiko ivuga ngo “Kubaho ni Yesu.”

Umuhanzi Theo Bosebabireba wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze ategerejwe kuri uyu wa Mbere mu isozwa ry’iki giterane.

Muri iki giterane haratangwa kandi ubuhamya bugaragaza ingaruka ibiyobyabwenge bigira ku muryango Nyarwanda birimo urugomo no guhungabanya umutekano.

Korali zatambukije ijambo ry’Imana ryaruhuye benshi binyuze mu ndirimbo
Rev Past Theogene Kanamugire, Umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gatenga yasabye abihannye guca ukubiri n’ibyaha
Abasore bakiriye Yesu nk’Umwami n’umukiza biyemeza kuba ibyaremwe bishya
George Nkurunziza, Umuyobozi w’Ivugabutumwa mu muryango wa AEE Rwanda
Ev Penina, umwigisha w’umunsi yavuze uko yari indaya n’umurozi ariko agahura na Kristo ubu akaba ari umurobyi w’abantu
Umunezero wari wose kubumvise ijambo ribohora
Babyiniye Imana ivumbi riratumuka
Anastase Hagenimana, Umuyobozi wa ADEPR Gashyekero umwe mu bateguye iki giterane
Babyiniye Imana nyuma bakira agakiza
Abahanzi batambukije ubutumwa bwiza, rubanda barafashwa
Abantu bihannye nyuma yo kumva ijambo riruhura imitima itentebutse

Gitifu w’Akagari ka Kanserege (ibumoso) yashimiye ADEPR, asaba abaturage guca ukubiri n’ibyaha kuko bibyara igifungo

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW