Kicukiro: Imibiri 10,224 y’abazize Jenoside yimuriwe mu rwibutso rwa Gahanga

Imibiri 10,224 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, irimo 7,564 yakuwe mu Kagari ka Nunga, igera ku 2,522 yakuwe muri Karembure n’indi 138 yakuwe munsi ya Kiliziya, yimuriwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Imibiri irimo kwinjizwa mu rwibutso rwa Gahanga

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 30 Kamena 2023 muri gahunda yo guhuza Inzibutso no kurushaho kuzifata neza no kuzirinda.

Uyu muhango wabanjirijwe n’igitambo cya Misa yayobowe na Nyiricyubahiro Karidinali Antoni Kambanda, yahesheje umugisha imva yakiriye imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe.

Habaye umwanya wo kwibuka no kunamira inzirakarengani zishwe urw’agashinyaguro hanacanwa urumuri rw’icyizere.

Hagarutswe ku mateka agaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva mu 1959 kugeza ishyizwe mu bikorwa mu 1994.

Havuzwe kandi uko ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana n’abamubanjirije bwakandamije Abatutsi, bamwe barafungwa ndetse abandi batwikirwa mu nzu hagamijwe kubatsemba.

Abarokotse Jenoside bavuze ko bishimiye kuba iyi mibiri y’ababo yimuriwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gahanga.

Kabandana Felix, uhagarariye Ibuka mu Karere ka Kicukiro yagize ati “Byadushimishije cyane kuko hariya ntabwo twari twizeye umutekano wayo, kuba izanywe hano mu Rwibutso ahari iyindi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro, ni ibyishimo kuri twe.”

Yakomeje asaba abaturage batandukanye gutanga amakuru y’aho bazi ibyobo byajugunywemo abatutsi muri Jenoside, kugira ngo imibiri yabo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Urujeni Martine yijeje Abarokotse umutekano w’iyi mibiri y’ababo.

- Advertisement -

Yagize ati “Dukomeza kwibuka ubwicanyi bwabereye hano ndetse n’inzira y’umusaraba banyuzemo. Nk’ubuyobozi tuzaguma kubaba hafi mu bikorwa byose, tuzakomeza kubaka ubudaheranwa kandi tuzaguma guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.”

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo,Rwanyindo Kayirangwa Fanfan wari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko imibiri yimuriwe mu rwibutso rwa Gahanga itari ishyinguye mu buryo bukwiye.

Yavuze ko byagoraga imiryango y’abishwe muri Jenoside kubibuka ariko ubu bakaba bashyinguwe mu Rwibutso rumwe kandi rujyanye n’igihe.

Minisitiri Rwanyindo yihanangirije abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside banga kugaragaza aho Imibiri y’Abatutsi yajugunywe ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gahanga rwari rusanzwe rushyinguyemo imibiri igera kuri 6.711

Nyiricyubahiro Karidinali Antoni Kambanda ahesha umugisha Imva yakiriye imibiri yashyinguwe mu cyubahiro
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan wari Umushyitsi mukuru
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Urujeni Martine acana urumuri rw’icyizere
DEA wa Kicukiro, Antoine Mutsinzi yasabye abazi ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro gutanga amakuru
Imibiri yashyinguwe yasezeweho mu cyubahiro

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW