Muhanga: ‘Agakono k’umwana’ kitezweho guhashya igwingira

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Ababyeyi bo mu Murenge wa Rugendabari batangije gahunda nshyashya bise Agakono ku mwana mu Muryango igamije guhangana n'ikibazo cy'igwingira.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga, bavuga ko bashyizeho gahunda bise “Agakono ku mwana mu Muryango” kuri buri rugo, ikazabafasha guhangana n’ikibazo cy’igwingira ndetse n’imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka 5.
Batangije gahunda bise Agakono ku mwana mu Muryango igamije guhangana n’ikibazo cy’igwingira

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugendabari, Gihana Tharcisse yabwiye UMUSEKE ko ari gahunda nshya igamije guha abana bari munsi y’imyaka 5 indyo yuzuye.
Gihana avuga ko mu ngo nyinshi zo muri uyu Murenge, hari bamwe mu babyeyi bategurira abantu bakuru ifunguro bakarisangira n’abana bato.
Ati “Twasanze mu ngo zabo ababyeyi bafite ibiryo ariko kubitegura bikaba ikibazo.”
Gitifu akavuga ko hari n’abagaburira abana imyumbati n’ibishyimbo byagenewe ababyeyi, kandi bafite imboga.
Ati “Ubu bukangurambaga nicyo bugamije ni ukwibutsa ababyeyi ko ibiryo baha abana bigomba kuba birimo indyo yuzuye.”
Dufatanyenayo Marie Jeanne umwe muri abo babyeyi avuga ko kugira ngo babashe gushyira mu bikorwa iyi gahunda ingo zigera ku 1500 zahise zigura amasafuriya mashya ahwanye n’umubare w’izo ngo, ariko umubare w’ingo ukazagenda waguka bitewe n’ubushobozi buri wese azaba yabonye.
Ati “Iyi gahunda y’agakono ku mwana mu Muryango izabanzirizwa nuko buri mubyeyi agize isuku y’aho atuye ndetse no mu gikoni ateguriramo amafunguro.”
Uyu mubyeyi avuga ko ifunguro ririmo indyo yuzuye rizaba ryihariye kuko ritazaba rivanze n’iry’abantu bakuru.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Rugendabari, Uwizeyimana Marie Grâce ahamya ko ‘Agakono ku mwana mu Muryango’ kazaza kuzuza gahunda zindi Leta yashyizeho zigamije kurandura igwingira n’imirire mibi mu bana.
Avuga ko umwana bapimye bagasanga ari mu ibara ry’umuhondo batangira kumukurikirana no kumwitaho bafatanije n’ababyeyi.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugendabari buvuga ko hari n’icyo bita umurima w’imboga uvuga, w’icyitegererezo  zateye ahantu hakunze guhurira abantu benshi kugira ngo abaturage bazajye bawifashisha mu gutegurira abana imboga muri buri funguro.
Imibare iherutse gutangazwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga yerekana ko kugabanya igwingira byavuye kuri 31% mu gihe cy’umwaka 1,  ubu bakaba bageze ku 19%.
Gitifu avuga ko iyi gahunda y’agakono ku mwana mu Muryango izahangana n’igwingira
Ababyeyi bavuga ko gutegura indyo yuzuye bibanzirizwa n’isuku

 

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga