Ntabwo twaba twibohoye dusabiriza ibyo kurya -Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe,Dr Edouard Ngirente, yasabye abatujwe mu Mudugudu w’ikitegererezo wa Muhira, uherereye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu kuwufata neza no kuwubyaza umusaruro,abasaba gukura amaboko mu mufuka bagakora.

Minisitiri w’Intebe yasabye abaturage gufata neza ibikorwaremezo bagejejweho

Ni ubutumwa yabahaye ubwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2023, hizihizwaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 29, wizihirijwe ku rwego rw’igihugu muri aka karere.

Umukuru wa Guverinoma yabanje gukomeza abasenyewe n’ibiza ndetse n’abandi babuze imiryango yabo, abizeza ko guverinoma y’uRwanda izakomeza kubaba hafi.

Dr Edouard Ngirente yagize ati “Muharanire gukomeza kwiyubaka, guverinoma y’uRwanda nkuko isanzwe ibikora, izakomeza kubikora, izakomeza kubaba hafi kugira ngo ikomeze guhangana n’ingaruka zatewe n’ibi biza.”

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko igikorwaremezo cyatashwe ari kimwe muri byinshi byagezweho mu mezi 12 ashize ndetse  ko umudugudu baje gutaha ari impano y’Umukuru w’Igihugu

Dr Edouard Ngirente yasabye abahawe inzu kuzifata neza no kuzibyaza umusaruro, baharanira kwiteza imbere.

Ati “Mboneyeho gusaba abatujwe mu Mudugudu wa Rugerero gufata neza impano y’umukuru w’igihugu,amazu tukayafata neza,ntituyagurishe,ntituyasenye ahubwo akatubesherezaho neza imiryango yacu.”

Akomeza ati “Turabasaba mwese ko iyi mpano mwayibyaza umusaruro mwiteza imbere,munateza imbere igihugu cyacu.Mujyane abana mu mashuri, mworore,mutunge, mutunganirwe,mukore ibikorwa by’ubucuruzi, mukore imyuga, n’ibindi byose byatuma umuryango nyarwanda utera imbere.”

Yongeyeho ko  abanyarwanda muri rusange bakwiye gukura amaboko mu mufuka bagakora.

- Advertisement -

Ati”‘Ntabwo twaba twibohoye dusabiriza ibyo kurya, tugerageza kubibona mu gihugu cyacu,mu kubibona, twiyemeza no kubona byinshi birenze, tukitunga,tukanagemurira amahanga.

Birasaba ko duhinga, tukanorora neza.Ufite amatungo ayorore neza, kijyambere,abagoronome bamwigishe uko bayorora, bayagaburira, uko inka zikamwa, uko amata abikwa,n’uburyo agurishwa kugira ngo agufashe kwiteza imbere.”

Mu buhinzi nabwo turasabwa guhinga neza, tugahinga kijyambere.Buri wese kugira ngo ubutaka bwe butagenda cyangwa bugatakaza ifumbire, buri wese turamusaba guca imirwanyasuri mu butaka bwe. Ukaba uzi ko ubutaka bukoze, buteyeho ibyatsi birinda ubutaka.

Kumenya guhinga imbuto zateganyijwe aho ugomba ghinga,turahazi, tuzi igihe duhingira n’ibyo duhinga.

Kugira ikimoteri ushyiramo ibisagazwa byose by’akazi ukora kugira ngo bizavemo ifumbire yo gufumbiza.

Yanabasabye kurangwa n’isuku mu muryango ndetse no kurangwa n’imirire myiza.

URwanda rwizihije umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 29 hatahwa ibikorwa bitandukanye by’iterambere.

Umukuru wa guverinoma yasuye abaturage mu nzu z’agatangaza bubakiwe
Muri uyu Mudugudu hubatswe irerero rigezweho ry’abana bato
Begerejwe isoko ribafasha guhaha n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi
Agakiriro nako kazafasha abakora ubukorikori butandukanye kwiteza imbere

Umunsi wo kwibohora wizihirijwe mu karere ka Rubavu witabiriwe n’abayobozi batandukanye bari muri guverinoma y’uRwanda

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW