Nyarugenge: Imbamutima z’abafite ubumuga begerejwe uburezi budaheza

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, barishimira kuba leta yarashyizeho gahunda y’uburezi budaheza,ubu bakaba bigana n’abandi badafite ubumuga kandi bitabwaho mu buryo bumwe.

NUDOR ishima ko uburezi budaheza bwatumye abafite ubumuga bitinyuka

Ibi babigaragaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Nyakanga 2023, ubwo  Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’abantu bafite ubumuga, NUDOR, ryasuraga ikigo kiri mu Murenge wa Mageragere cya GS Burema nka kimwe mu bigo byigaho abana bafite ubumuga,rireba uko gahunda y’uburezi budaheza yubahirizwa.

Ishimwe Emmanuel ufite ubumuga bukomatanyije burimo ubwo kutabona yiga kuri GS Burema mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza.

Uyu avuga ko  yishimira kuba hari byinshi yiteze kugeraho kubera kumenya gusoma abikesha inyandiko z’abatabona.

Ati “Ikintu nishimira ni uko nize, nkamenya kwandika inyandiko y’abatabona.”

Avuga ko atarajya mu ishuri, yafatwaga nk’udafite akamaro ariko yishimira kuba imyumvire ya bamwe yarahindutse.

Icyakora avuga ko agifite imbogamizi mu masomo harimo kutagira umwarimu uzobereye inyandiko y’abatabona.

Sekama Jean Paul nawe afite umwana wiga mu mwaka wa mbere kuri GS Burema. Uyu yishimira ko leta y’uRwanda yashyizeho uburezi budaheza ubu umwana we akaba yiga nk’abandi.

Sekamana anenga ababyeyi banga kujyana abana mu ishuri bitwaje ko abana babo bafite ubumuga.

- Advertisement -

Ati “Nabwira yuko yabishyurira kuko ntaba azi icyo ejo hazaza azaba cyo, akaba kimwe n’abandi.”

Umukozi mu Ihuriro Nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga NUDOR, Ushinzwe kongerera abana ubushobozi,Sekarema Jean Paul, avuga ko hari ibimaze gukorwa mu guteza imbere uburezi bw’abafite ubumuga ariko hakiri imbogamizi.

Ati “Ntabwo navuga ko twagezeyo, haracyari imbogamizi aho usanga abana bafite ubumuga benshi, badashobora kwiga kubera impamvu zitandukanye kubera imyumvire, kwiheza nabo ubwabo bitewe niyo myumvire, harimo abatanga serivisi, ugasanga ntashobora kwiga kuko uwo mwana bamaze kumubonamo ko nta bushobozi, nta ejo heza afite.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Abafite Ubumuga mu Karere ka Nyarugenge,Richard Kananira,ashimangira ko ababyeyi bakwiye kujyana abana mu mashuri kuko begerejwe uburezi budaheza.

Yagize ati “Uburezi budaheza ni gahunda nziza,[…] abarezi babitaho, bagenda batinyuka,abari bazi ko ntacyo bashoboye bakagenda bitinyuka, hari ibikoresho bibafasha.Ni uburyo bwo gukangura umubyeyi wari ufite umwana wari umuhejeje mu rugo kugira ngo aze ajye ku ishuri,amenye ko hari uburezi.Umwna witaweho agera igihe akigirira akamaro ku bwe no ku muryango we.”

Ku ishuri rya GS Burema habarurwa abana bafite ubumuga bagera 96 barimo abahungu 57 n’abakobwa 39.

Muri bo abafite ubwo mu mutwe ni 56, ingingo ni 25, bwo kutabona ni 4, kutumva ni 4, kutavuga ni 2, abafite ubukomatanyije ni 5.

Abafite ubumuga bafashwa kwiga bahabwa imfashanyigisho zitandukanye zibafasha gukangura ubwonko
Ufite ubumuga bwo bukomatanyije avuga ko yiteguye gutsinda ikizami cya leta kuko yafashijwe kwiga inyandiko y’abatabona
GS Burema iharanira guteza imbere uburezi budaheza nka kimwe mu bizafasha abafite ubumuga kwiteza imbere

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW