Nyinawumuntu yasohoye indirimbo yarambitsweho ibiganza na Danny Mutabazi-VIDEO

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Nyuma y’amezi hafi abiri ashyize umukono ku masezerano na TFS (Trinity for Support), umuhanzikazi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Divine Nyinawumuntu yashyize hanze indirimbo yarambitsweho ibiganza n’umuramyi Danny Mutabazi.
Divine Nyinawumuntu yashyize hanze indirimbo ya mbere yakoreye muri TFS

 

Ni indirimbo “Urugendo”, Divine Nyinawumuntu usanzwe abarizwa muri Kingdom of God Ministries yashyize hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

 

Avugamo ko ” Amaboko amfashe ntazandekura niyo mpamvu ibinkurura bitazanshobora,…. Ninsoza urugendo nzaririmba Yesu wankijije intimba, azanyambika ikamba ritangirika ritatseho inyenyeri, Haleluya Hoziyana, nzarabagirana.”

Nyinawumuntu yavuze ko iyi ndirimbo yanditswe na Danny Mutabazi umaze kwandikira Vestine na Dorcas indirimbo zigera kuri ebyiri.
Yagize ati “Ibyishimo ntabwo nabona uburyo mbyerekana cyangwa ngo mbigaragaze. Wenda Imana niyo izi amashimwe aba yuzuye umutima w’umuntu, ndumva nyuzwe, ndumva nishimye, ndi kurira amarira y’ibyishimo.”
Nyinawumuntu wamenyekanye mu gusubiramo indirimbo z’abarimo Aline Gahongayire, Mbonyi na Bosco Nshuti avuga ko umuyobozi wa TFS yamubereye ikiraro mu rugendo rwe rwa muzika.
Yagize ati “Yambaye hafi mu buryo bukomeye mbese navuga ko ariwe Imana yakoresheje kugira ngo ntangire uru rugendo.”
Avuga ko n’abandi bagize TFS bamubereye ababyeyi kubwo kwemera kumufasha kugira ngo ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo rigere kuri benshi.
Mu ndirimbo urugendo abwira abatuye Isi ko inzira igana ijuru n’ubwo irimo amakuba, intambara n’ibicantege hazabaho kunezerwa bitagira iherezo.
Yagize ati ” Ariko ibi byose nidusoza urugendo tuzaririmba kuko dufite udukiza ibyo bibazo byose tunyuramo muri urwo rugendo kandi twizeye ko nyuma y’ibyo byose bazaka nk’inyenyeri bageze i Siyoni.”
Uwifashije Frodouard uzwi nka Obededomu, umuyobozi wa TFS yavuze ko indirimbo “Urugendo” yashibutse mu gusubizwamo imbaraga, Nyinawumuntu yashakaga kuva mu muziki kubera uruhuri rw’ibicantege.
Yagize ati ” Danny Mutabazi atangira kumukomeza, amwumvisha ko adakwiriye kuva mu muziki, amwibutsa ko abahinduriye benshi gukiranuka bazaka nk’inyenyeri. Yamubwiye ko ari umuririmbyi mwiza, afite ijwi ryiza kandi ko abantu benshi bazakizwa kubwe.”
Tariki 17 Gicurasi 2023 ni bwo TFS yamuritswe ku mugaragaro inasinyisha Divine wari uri kumwe n’umubyeyi we.
Reba hano indirimbo Urugendo ya Divine Nyinawumuntu

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW