Perezida Kagame yihanganishije Qatar yabuze umwe mu bikomangoma

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani witabye Imana

Perezida Kagame yihanganishije Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar Tamim bin Hamad al-Thani  n’umuryango we ku rupfu rwa Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani witabye Imana afite imyaka 94.

Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani witabye Imana

Perezida Kagame ku gicamunsi cy’ejo ku cyumweru kuri Twitter yagize ati “ Kuri iki gicamunsi nihanganishije umuyobozi w’ikirenga wa Quatar Tamim bin Hamad al-Thani  n’umuryango we ku bwo kubura Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani witabye Imana. Roho ye iruhukire mu mahoro.”

Kuwa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023,nibwo byatangajwe ko Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al Thani yitabye Imana aguye mu bitaro byo mu murwa mukuru ,Doha.

Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani yitabye Imana nyuma y’igihe afite Ibibazo by’uburwayi.

Nyakwigendera Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani yabaye Minisitiri w’Uburezi muri iki gihugu.

Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani yari yarashinze anaba umuyobozi w’ikigo cy’ubucuruzi cyitwa Mohammed Bin Hamad Holding Company.

Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim bin Mohammed Al Thani yavutse mu 1923, akaba umuhungu wa Sheikh Sheikh Hamad bin Abdullah Al Thani., umuhungu wa kabiri wa Emir wa kabiri wa Qatar, Sheikh Abdullah bin Jassim Al Thani.

U Rwanda na  Qatar bifitanye ubushuti bumaze igihe  aho ibihugu byombi bifitanye umubano mu ishoramari ndetse n’umutekano.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

- Advertisement -