Perezida Macky Sall yavuze ko ataziyamamariza manda ya 3

Ijambo rye ryari ritegerejwe n’abaturage ba Senegal, ndetse n’isi yose, Perezida Macky Sall yavuze ko ataziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba tariki 25/02/2024.

Perezida Macky Sall wa Senegal

Yasabye ko Guverinoma izategura neza ayo matora akaba mu mucyo.

Perezida Macky Sall yavuze ko abantu benshi bari bamushyigikiye ngo aziyamamarize manda ya kabiri, ariko ko yabitekereje asanga atagomba kwiyamamaza.

Yavuze yashimiye ishyaka rye Alliance pour la Republique n’andi mashyaka yishyize hamwe akamutangaho umukandida kandi akamushyigikira.

Ati “Bavandimwe icyemezo natekerejeho cyane, ni uko ntaziyamamaza mu matora ya tariki 25 /02 / 2024, nubwo itegeko ribinyemerera kuva ryavugururwa muri Gashyantare, 2016.” 

Yavuze ko icyemezo yafashe gitunguye benshi, haba abamushyigikiye n’abari bamuteze igihe ngo barebe ko aziyamamaza.

Macky Sall yavuze ko yashyize imbere kubaka Guverinoma ikora cyane ngo ihangane n’ibibazo by’ubukungu.

Yavuze ko agomba kubahiriza ibyo yavuze, haba arahira, n’ahandi yagiye atanga ibiganiro ko Manda ye yarahiriye mu mwaka wa 2019 ari yo ya nyuma.

Yatanze ingero ku bandi Bakuru b’Ibihugu bamubanjirije, nka Léopold Sédar Senghor

- Advertisement -

Senegalese poet, Abdou Diouf, Abdoulaye Wade bayoboye Senegal mu bihe binyuranye ariko bagategeka mu buryo bubwaha Demokarasi.

Macky Sall yasezeranyije ko hazabaho gukora ibishoboka hagakurikiranwa abagize uruhare mu mfu z’abaturage bigaragambyaga mu minsi ishize, ndetse avuga ko Leta izaha indishyi ababuze abantu babo.

Nyuma yo guhindura itegeko nshinga rya Senegal, benshi bibwiraga ko Macky Sall uru ku butegetsi kuva muri 2012 aziyamamariza manda ya gatatu.

Senegal ni igihugu kigenda gitera imbere, kandi kizwiho kubahiriza amahame ya demokari muri Africa harimo no gusimburana ku butegetsi binyuze mu matora n’amahoro.

UMUSEKE.RW