Perezida Suluhu yanenze abategetsi batindahaza urubyiruko

Perezida wa Tanzania, Samia Saluhu Hassan yagaragaje ko mu gihe Afurika itaragira Politiki ihamye mu guteza imbere urubyiruko ruzakomeza kujya gushakira amaramuko ku migabane yateye imbere maze uyu mugabane ugakomeza kuba mu bukene.
Perezida Samia Suluhu yakebuye abategetsi ba Afurika batita ku rubyiruko

 

Yabitangaje kuri uyu wa 26 Nyakanga 2023 mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika yiga ku nzira zo gufasha abatuye uyu mugabane kwigobotora ubukene.
Mama Samia yavuze ko badashobora kubohora Afurika mu by’ubukungu mu gihe hatarashyirwa imbere Politiki yo gufasha urubyiruko kugera aho rwishora mu mirimo y’agahato mu Bulayi, Aziya n’ahandi.
Yavuze ko biteye agahinda kuba ibihugu bya Afurika bidashyira imbaraga mu gutanga ubushobozi n’ubumenyi bukenewe mu guhindura uyu mugabane.
Perezida Saluhu yavuze ko umubare mwinshi w’urubyiruko rwa Afurika ariryo zingiro mu mpinduka mu bijyanye n’ubukungu ko hakwiriye gufatwa ingamba zituma batishora ku yindi migabane aho bahurira n’ibibazo byinshi bitewe no gushaka amaramuko.
Yagize ati“Duteze imbere uru rubyiruko rwacu rujya gushakira ubuzima bwiza ku mugabane w’Uburayi bibonemo Afurika cyane nk’aho basanga ibyo bakeneye byose batarinze gukubitirwa n’ubuzima mu yandi mahanga.”
Perezida Samia Suluhu yakebuye abategetsi ba Afurika abasaba ko urubyiruko rwitabwaho atari ibyo uyu mugabane udateze iterambere rihora ririmbwa.
MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW