Perezida Zelensky yasuye ahantu hiswe ku karwa k’Inzoka

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky ashyira indabo ku rwibutso

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yashyize hanze video yasuye ahantu kiswe ku karwa k’inzoka hafatwa nk’ahantu ingabo za Ukraine zitsindiye iz’Uburusiya.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky ashyira indabo ku rwibutso

Intambara Uburusiya bwasoje kuri Ukraine imaze iminsi 500.

Iki kirwa gifite Hegitari 45 kiri mu Nyanja y’Umukara mbere cyari cyafashwe n’Uburusiya, ariko ingabo za Ukraine zongera kuhigarurira.

Mu mashusho yashyize ahagaragara Perezida Zelensky yavuze ko kiriya kirwa ari ahantu h’intsinzi kandi hatazongera kwigarurirwa n’uwo ari we wese.

Perezida wa Ukraine muri iyi video bitazwi umunsi yafatiweho, yavuze ko hariya hantu ari ikimenyetso cy’uko igihugu cye kizisubiza ahantu hose Uburusiya bwafashe kuva intambara itangiye tariki 24 Gashyantare, 2022.

Ati “Ndashaka gukereza ndi aha, aha hantu h’intsinzi, kuri buri musirikare wese wacu muri iyi minsi 500.”

Zelensky amashusho agaragaza ko yakoresheje ubwato ajya hariya, ndetse akaba yahavuye ashyize indabo ku rwibutso.

Kuri iki kirwa ingabo za Ukraine zaharwaniye n’iz’Uburusiya inshuro ebyiri

Ubwato bw’intambara bw’Uburusiya (Moskva) mu mwaka washize bwazanye abasirikare kuri kiriya kirwa basaba aba Ukraine bari bahari kurambika intwaro hasi, bakemera gufatwa batarwanye.

Umusirikare w’Umurusiya yagize ati “Ndabasaba kurambika intwaro hasi, mukitanga kugira ngo twirinde ko hameneka amaraso. Atari ibyo turabarasa.”

- Advertisement -

Umwe mu basirikare ba Ukraine yahise amubwira amagambo y’igitutsi “ngo jya ikuzimu”.

Ikirwa cyiswe icy’inzoka cyaje gufatwa n’Uburusiya, abasirikare ba Ukraine bagirwa imbohe, ariko nyuma baza kurekurwa mu guhererekanya imfungwa.

Nyuma igisirikare cya Ukraine cyongeye kwisubiza kiriya kirwa muri Kamena 2022.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky amaze iminsi asura ibihugu by’Uburayi mu rwego rwo kubisaba ko bishyigikira igihugu cye kikinjira mu muryango wa NATO.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky avuga ko nta bundi bazatsindirwa aha

BBC

UMUSEKE.RW